Amajyepfo: Ibitaro by’uturere bifitiwe hafi miliyoni 150 n’abivuza ntibishyure

Ibitaro bitandukanye mu Rwanda biravuga ko bihura n’ikibazo cy’abantu bajya kwivuza bamara gukira bakananirwa kwishura bigatuma bakabigendamo umwenda bikabangamira izindi serivisi zitangirwa kwa muganga.

Mu nkuru zicukumbuye zo muri iki cyumweru, Kigali Today irabagezaho uko iki kibazo gihagaze mu ntara zose z’u Rwanda duhereye ku Ntara y’Amajyepfo. Mui iyi ntara abenshi mu bambura akaba ari abataratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivua.

Abayoboi b’ibitaro mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko hari abavurwa bamara gukira bakananirwa kwishyura amafaranga basabwa n’ibitaro ku buryo ngo ibitaro byo muri iyi ntara bifitiwe umwenda usaga miliyoni 150 w’abantu babagendana muri ubwo buryo.

Mu Majyepfo bamwe mu barwayi iyo bamaze koroherwa batoroka ibitaro bakagenda batishyuye.
Mu Majyepfo bamwe mu barwayi iyo bamaze koroherwa batoroka ibitaro bakagenda batishyuye.

Carpaphore Semana, Umucungamutungo w’Ibitaro bya Remera-Rukoma ari byo by’Akarere ka Kamonyi kugeza muri Mutarama umwaka wa 2015, ibi bitaro byabaraga miliyoni zisaga 40 z’imyenda y’abarwayi bavuwe ntibishyure.

Umwe mu bagize inama y’ubutegetsi (Comité administrative) ku Bitaro bya Kabgayi byo mu Karere ka Muhanga, avuga ko abarwayi bahawe serivisi ntibishyure ibitaro babirimo abarirwa muri miliyoni zisaga 70.

Icyakora, umuyobozi w’ibi bitaro uvuga ko ari mushya we yanze kugira icyo abivugaho, ngo keretse abanje gufata igihe kitari gitoya cyo kubara uyu mwenda.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ibitaro bya Nyanza, Dr Hakizimana Kagabo, we avuga ko abivuje bakananirwa kwishyura babarimo umwenda w’amafaranga hafi miriyoni eshatu (3,000,000Rwf).

Ukurikije iibare itangwa n'Ubyobozi bw'Ibitaro bya Nyanza, biragaragara ko ari byo byambuwe make.
Ukurikije iibare itangwa n’Ubyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza, biragaragara ko ari byo byambuwe make.

Umuyobozi akaba n’umuganga mukuru w’Ibitaro bya Kigeme ari byo by’akarere ka Nyamagabe, Dr. Eric Munezero, avuga ko abivuza bakananirwa kwishyura ubu bamaze kubageramo umwenda wa miliyoni zirenga 20.

Umuyobozi w’ibitaro bya Munini byo mu Karere ka Nyaruguru, Dr. Jean Bosco Sahaha, we avuga ko kuva muri 2011 kugeza muri 2014, abaturage 232 bambuye ibitaro, muri rusange bakaba babifitiye umwenda w’ibihumbi 550.

Mu karere ka Gisagara, Dr. Jean Paul Sibomana Mashakiro, umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma biherereye mu murenge wa Mamba, avuga ko kuva mu kwezi kwa
7/2014 kugera ubu bakiriye abarwayi 4281 muri bo 38 bakaba babirimo umwenda.

I Save muri Gisagara ho ngo bifashisha ubuyobozi bw'umurenge n'ubw'utugari mu kwishyuza amambuye amavuriro.
I Save muri Gisagara ho ngo bifashisha ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’utugari mu kwishyuza amambuye amavuriro.

Umwenda ibi bitaro bifitiwe muri rusange ungana n’amafaranga 2.800.000.
Sr Catherine Kankindi ukuriye Ikigo nderabuzima cya Save giherereye mu murenge wa Save, we avuga ko kuva mu kwezi kwa 1/2014 kugera mu kwezi kwa 12/2014 bakiriye abarwayi 33732, ababasigayemo umwenda bakaba ari 82, basigaramo umwenda ungana n’amafaranga 343.970.

Ibitaro bya Kabutare na byo biri mu byambuwe na bamwe mu baturage bivura.
Ibitaro bya Kabutare na byo biri mu byambuwe na bamwe mu baturage bivura.

Mu Karere ka Huye, Faustin Ntirenganya ushinzwe ubutegetsi mu bitaro bya Kabutare ari byo by’Akarere ka Huye, avuga ko abatarabashije kubishyura kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mpera za Mutarama 2015 babarimo umwenda wa miriyoni 11, ibihumbi 817 n’amafaranga 80.

Naho Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare, CHUB, we avuga ko urebye abantu batabashije kwishyura serivise babahaye batabarimo amafaranga menshi.

Ku bwinjiriro bw'Ibitaro bya Kamunuza bya Butare, CHUB.
Ku bwinjiriro bw’Ibitaro bya Kamunuza bya Butare, CHUB.

Ngo mu mezi 12 y’umwaka ushize wa 2014, abantu hagati ya 15 na 20 bagiye batishyuye banatorotse ibitaro, bari babarimo hagati y’amafaranga ibihumbi 600 n’ibihumbi 700.

Ariko, ngo bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi babashije kubakurikirana none bamaze kwishyura agera mu bihumbi 350.

Ngo mu kwezi kwa Mutarama k’uyu mwaka wa 2015, hari abantu 10 batashye babarimo umwenda w’amafaranga ibihumbi 150, ariko bo bemeranyijwe ko bazagaruka kubishyura, kandi ngo “urebye kimwe cya kabiri cy’ayo barimo bamaze kucyishyura.”

Kutagira ubwisungane mu kwivuza, impamvu nyamukuru yo kwambura ibitaro

Inzego zitandukanye mu bitaro twagezemo zemeza ko abenshi mu bambura ibitaro ari abakora impanuka zitunguranye kimwe n’abandi batungurwa n’uburwayi badafite ubwishingizi bakajya kwa muganga kandi bagahabwa serivisi kuko kwa muganga batareka kuvura abantu ngo bigaragara ko bakeneye ubutabazi.

Hari kandi ngo n’abo ibitaro bitamenya aho byishyuriza nk’abaza kwivuza baturutse mu tundi turere baje gupagasa cyangwa abakoreye impanuka mu muhanda.

Abenshi mu bambura ibitaro ngo n'ababa batarishyuye umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza.
Abenshi mu bambura ibitaro ngo n’ababa batarishyuye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Muri aba barimo imyenda kandi, harimo ababona ko fagitire bahawe ari nini bagatekereza ko batazabasha kuyishyura hanyuma bagatoroka ibitaro.

Pierre Kamanzi umunyamakuru wa Kigalitoday yasanze ku bitaro bya Kibirizi byo mu karere ka Gisagara ati “Wowe wabona urimo umwenda w’ibihumbi nka 50.000 ukaguma aho? Bahita batoroka ariko n’ubundi barameyekana kuko baba barasize imyirondoro yabo.”

Na none ariko ngo “hari n’abatanga imyirondoro itari yo, babashakisha bakababura.”

Icyakora, hari n’ab’inyangamugayo badatoroka, bakariha ibitaro makeya bafite, bakanagirana amasezerano y’uko bazagaruka kwishyura. Gusa, ngo abenshi ntibagaruka ari na yo mvano y’imyenda ingana kuriya twavuze haruguru.

Nyamara, ibitaro biba bikorana n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo zibishyurize ariko ntibigire icyo bitanga.

Umubare w’abambura ibitaro ugenda wiyongera

Nk’uko bivugwa na Faustin Ntirenganya ushinzwe ubuyobozi mu bitaro bya Kabutare, ngo umubare w’abatishyura ibitaro nyuma yo guhabwa serivisi ugenda wiyongera.

Urugero, kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mpera za 2014, ibi bitaro byari bifitiwe umwenda wa miriyoni 11, ibihumbi 6 n’amafaranga 80, ariko mu kwezi kwa Mutarama 2015 konyine, amafaranga atarishyuwe ni ibihumbi 811.

Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Kigeme bugaka ko umwenda baberewemo n'abaza kwivuza bagataha batishyuye ugenda wiyongera.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kigeme bugaka ko umwenda baberewemo n’abaza kwivuza bagataha batishyuye ugenda wiyongera.

Ibi binavugwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Kigeme wagize ati “ Ubona ko uwo mwenda ugenda wiyongera uko bukeye.” Ibi rero ngo bitera impungenge ubuyobozi bw’ibitaro.

Ntirenganya ati “dutekereza ko kubona hari abaza kwivuza tukabaha serivisi ntibatwishyure bituma n’abandi bumva ko nta kibazo kwa muganga bazabakirira ubuntu. Ibi bishobora gutuma umubare w’abitabira ubwisungane mu kwivuza utiyongera nyamara ari cyo gisubizo ku igabanuka ry’imyenda abaza kwivuza batujyamo.”

Aba bose batekereza ko ubukangurambaga ku gushishikariza abantu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kuriha serivisi bahawe kwa muganga ari ingenzi.

Ubwinshi bw’imyenda bugira ingaruka ku mikorere y’ibitaro

Aya mafaranga abivuza bambura ibitaro ubundi ngo abarwa nk’ayo byinjije yagakwiye kwifashishwa mu mirimo imwe n’imwe nko kugura imiti yifashishwa mu kuvura abarwayi, guhemba abakozi b’ibitaro kuko hari igice cy’abo baba bagomba kwiyishyurira badahembwa na Minisiteri y’imali.

Umucungamutungo w’ibitaro bya Remera Rukoma, ati “ izo miliyoni 40, ni amafaranga yakagombye kugira ibindi bintu afasha mu gukemura ibibazo by’ibitaro.

Ntago ibitaro bishobora gusana cyangwa kongera inyubako mu gihe hari imyenda ikiri hanze. Ikindi bashobora kudutera kuba hari abandi tutishyura neza kubera ibintu tuba twakoresheje, impapuro, imodoka n’ibindi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aroko nuko batita kuburyo bwakoroha kubishyuza! umujyanama wubuzima aba ari hafi yabo kubidhyuza kuko ahora hafi yabo akansgirana contactbzaburi gihe nibyo bigo byskoroha kandi abarwayi nabaturage aba abazi baho akorera ! nibabdkoredhe barebe ko bitoroha kubidhyuza

Addy Mukundende yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka