Imiryango 76 ituye ikirwa cya Bushongo igiye kwimurwa

Mu rwego rwo kwegereza ibikorwaremezo abatuye ikirwa cya Bushongo kiri mu kiyaga cya Burera, bari kubakirwa amazu 76 bazimurirwamo.

Biteganyijwe ko mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2016 ari bwo bazaba bari gutegura abanyabushongo ngo bimuke, ayo mazu amaze kuzura neza.

Imiryango ibiri izajya ituramu nzu imwe
Imiryango ibiri izajya ituramu nzu imwe

Umushinga wo kubimura uzamara umwaka, uhereye igihe amazu bazaturamo yatangiye kubakirwa, muri Nzeri 2015. Ukazatwa amafaranga y’u Rwanda abariwa muri Miliyoni 500.

Amazu azimurirwamo abanyabushongo, yubatse hakurya y’icyo kiyaga, mu kagari ka Rurembo, mu murenge wa Rugarama, buri imwe igenewe guturwamo n’imiryango ibiri.

Buri muryango ufite igice cyawo gifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’igikoni n’ubwiherero. Iyo miryango ntaho izajya ihurira.

Iyo miryango izatura muri ayo mazu, aho ituye ubu ku kirwa cya Bushongo, nta muyoboro w’amazi meza uhari, nta mashanyarazi, nta muhanda, nta vuriro ndetse nta n’isoko rihari. Ibyo bakenera bimwe babikura hakurya y’ikiyaga.

Nta n’amashuri ahari uretse ishuri rimwe ry’amashuri abanza naryo rifite ibyumba bitatu gusa. Abiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) buri munsi bajya kwiga hakurya y’ikiyaga.

Ibintu bavuga ko bibagora ngo kuko kubona ubwato bubambutsa biragoye. Bigatuma batuma rimwe na rimwe batajya kwiga. Niyo babubonye kandi hari igihe imvura n’umuyaga bibasanga mu kiyaga bikaba byatuma bagira impanuka.

Aha ni mu kirwa iyi miryangoahazimurwa
Aha ni mu kirwa iyi miryangoahazimurwa

Gusa ariko ayo mazu bazimurirwamo, asakaje amabati, yo yubatse hafi y’ivuriro, isoko ndetse n’amashuri.

Bazegerezwa kandi amashanyarazi ndetse n’amazi meza. Banubakirwe ibigega bifata amazi y’imvura.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), kiri kubafasha kubaka ayo mazu, kizanabafasha guha abo baturage ibituma barushaho kubaho neza.

Basaba ubuyobozi kubaba hafi

Abaturage batuye ikirwa cya Bushongo bavuga ko ubuyobozi bukibabwira ko bagiye kwimurwa batabyumvise neza. Ariko ngo nyuma yo kubisobanurirwa neza ndetse no gukora ingendoshuri, bamaze kubyakira kuburyo ngo biteguye kwimuka.

Mpariyimana Vincent, umwe muri abo baturage, avuga ariko byabababaza bimutse aho gutera imbere bakabaho mu bukene kurusha uko bari babayeho kuri Bushongo. Asaba ubuyobozi kubaba hafi.

Agira ati “(Ubuyobozi) Twarabwumviye ariko nabwo buzatube bugufi. Kugira ngo nyabuneka tutazaba ahanyuma yaho twari turi. Iwacu nta mayibobo yigezeyo, nta muntu waciye inshuro wigezeyo.

Ariko byaba biteye agahinda tugeze hano tugatangira guca inshuro, tugatangira kwikorera imizigo…

Akomeza avuga ko ku kirwa batuyeho beza ibishyimbo, ibigori, bakanahinga imyumbati n’insina.

Yungamo avuga ko umuryango usanga ufite imirima irenze umwe uhingamo.

Aba baturage bazimurwa ku kirwa cya Bushongo biteganyijwe ko nibamara kwimuka bazajya basubira kuri icyo kirwa guhinga imirima yabo basizeyo. Ariko Mpariyimana avuga ko bizabagora guhora bambuka.

Ahubwo ngo bifuza ko babagurira ubwo butaka hanyuma amafaranga babahaye bakayagura ubundi butaka hafi yaho bazaba barimuriwe kugira ngo bazajye baba ariho bahinga.

Agira ati “Uwaduha nk’umushoramari akahagura. Noneho twebwe tukimukana ubutaka bwacu, tukareba ahandi twakura ubundi noneho ariko ntitwongere gusubira mu mazi.”

Inzu 76 zamaze kubakwa
Inzu 76 zamaze kubakwa

Zaraduhaye avuga ko ikirwa cya Bushongo gishobora kubakwaho Hoteli cyangwa se kigakorerwaho n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo.

Ahamya ko bazakorana nabo baturage kuburyo nibifuza kugurisha ubwo butaka bwabo bazabibafashamo kugira ngo bubabyarire inyungu.

Agira ati “Haramutse habonye umuntu ushaka kuhakorera ubukerarugendo ngo ahateze imbere, icya mbere twabanza gusaba uwo muntu ni ukutabahenda.”

Akomeza avuga ko ariko bifuza ko abaturage baba abafatanyabikorwa n’uwo mushoramari.

Ku buryo bo bazana ubutaka noneho we akazana ibindi bikoresho bityo abaturage bakazajya babona inyungu ihoraho aho kugurirwa rimwe gusa inyungu igahita ishira.

Gutura mu nzu zifatanye babanje kutabyumva

Ikindi ni uko abaturage bo mu kirwa cya Bushongo bavuga ko ari ubwa mbere bazaba batuye begeranye mu nzu zifatanye. Mbere ngo ntibabashije ku byumva ariko ngo barabyakiriye kuko ubuyobozi ariko bwabigennye.

Zaraduhaye avuga ko bakomeje gusobanurira abo baturage ko uko bazatura hamwe ariyo myubakire igezweho mu rwego rwo gufata neza ubutaka: bakabona aho batura ndetse naho bahinga. Akomeza abasaba kubyakira ndetse no kuzahagirira isuku.

Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera rwagati, kingana na Hegitari (Ha) 10.

Mu mwaka wa 2012 nibwo hatangiye kumvikana amakuru ko abatuye icyo kirwa bazimurwa. Ariko ntacyakorwaga kigaragaza ko bazimurwa kuko abaturage batabyumvaga, bavuga ko kuri icyo kirwa babayeho neza.

Mu mwaka wa 2014 nibwo Rose Mukankomeje, umuyobozi wa REMA, yasabye abatuye icyo kirwa kugira ubushake bwo kwimuka bakajya aho iterambere riri. Icyo gihe nibwo yatangaje ko abazimuka bazabubakira inzu zo kubamo kandi bakanafashwa gukomeza kubaho neza.

Nyuma yo kwimura abanyabushongo hazahita hakurikiraho umushinga wo kwimura imiryango 26 ituye mu kindi kirwa cyitwa Munanira nacyo kiri mu kiyaga cya Burera. Abo bo bazubakirwa mu murenge wa Kinyababa.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mutubarize ubuyobozi bwa rema kubyerekeye abaguze ibibanza ngo batwubakire ariko bakanga kuhubaka ngo bazahubaka isoko Niba ntacyo bazatumarira twe twarabategereje ngo tubabaze byinshi ariko until turababona ngo bagire byinshi badusobanurira.murakoze

Give yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

turabashimiye kuba mutugezaho amakuru y iwacu ariko muzatubarize ubuyobozi bwa rema izindi ngo zigera ku icumi zabaruwe nyuma bakatwizeza ko Natwe bazatwubakira ariko bikarangira bubatse ingo 76 gusa amazu barikubaka yabaruwe 2012 twe twazanye abagore nyuma.turimo twibaza aho twazabatuza baramutse batatwubakiye. by Nikph

Rukundo yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka