Iburengerazuba : Amwe mu mavuriro yashyizeho uburyo bwo kugoboka abasezererwa bakananirwa kwishyura

Mu gihe amenshi mu mavuriro mu Rwanda avuga ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’abaturage bajya kwivuza badafite mituweri babura yo kwishyura bagatoroka batishyuye, Ibitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero byo ngo byashyizeho agasanduku abakozi babyo bashyiramo amafaranga yo kugoboka ababa babuze kwishyura.

Muri iki cyumweru Kigali Today irimo kubagezaho uko iki kibazo kifashe mu ntara zose z’u Rwanda, by’umwihariko uyu munsi tukaba tugeze ku Ntara y’Iburengerazuba.

Ngororero

Nyuma y’ubucukumbuzi twakoze, muri aka karere twasanze hari abantu benshi bagana ibitaro n’ibigo nderabuzima ariko ntibabashe kubona ubwishyu.

Mu gihe mu bihe bishize hagiye humvikana abarwayi benshi bagiye bananirwa kwishyura bagiye kuva mu bitaro bakabafunga kugira ngo baryozwe uwo mwenda, ubuyobozi bw’Ibitaro bya Muhororo n’ibya Kabaye buvuga ko hashize imyaka ibiri barabiretse.

Ngo basigaye basinyana amasezerano n’umurwayi agaragaza uburyo aishyuramo.

Zone y’Ibitaro bya Muhororo

Bamwe mu barwaza twaganiriye kimwe n’abaturage baturanye n’ibyo bitaro bahamya ko nta muntu ugikererezwa gutaha yakize kubera umwenda afitiye ibitaro.

Ntitwabashije kubona ushinzwe kwishyuza bene ayo mafaranga, ariko ngo bashyizeho umukozi wihariye ubishinzwe, ngo akaba agirana amasezerano n’uwabuze amafaranga maze akavuga uburyo azajya yishyura.

Bamwe mu bafite abarwayi mu Bitaro bya Muhororo
Bamwe mu bafite abarwayi mu Bitaro bya Muhororo

Mu kubishyuza, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe n’iz’umutekano ngo babifashamo ibitaro maze aba baturage bakagenda bishyuzwa.

Nubwo nta mubare ufatika twahawe w’umwenda abaturage babereyemo Ibitaro bya Muhororo, Umuyobozi wabyo, Dr Ahishakiye Emmanuel, avuga ko ahari menshi agabanyijemo ibice bibiri.

Igice cya mbere kigizwe n’amafaranga amaze igihe kiri hejuru y’umwaka, aho abarwayi bagiye bacika ibitaro, ngo bakaba barimo gufatanye n’inzego z’ibanze mu kuyagaruza kandi akaba yemeza ko bigenda neza.

Icyiciro cya kabiri ngo akaba ari ari icy’amafaranga abaturage basinyiye ku bushake bwabo bagatanga igihe bazayishyurira ariko ntibacyubahie.

Abarengeje igihe cyo kwishyua ngo babasanga aho batuye bakabishyuza ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Cyakora na none, kuri ibi bitaro ngoi bashyizweho agasanduku abakozi babyo batangamo imisanzu buri kwezi igakoreshwa mu kunganira abadafite ubushobozi bwo kwivuza.

Zone y’ibitaro bya Kabaya

Mu gace gakorerwamo n’ibitaro bya Kabaya na ho ngo bahura n’ikibazo nk’iki cy’abantu baza kwivura bagataha batishyuye.

Gusa ngo ntawe ubifungirwa kuko ngo bakorana amasezerano n’abo baha serivisi bakazajya bishyura gahoro gahoro.

Kabaya-ngo-bafatanya n'inzego z'ibanze kugira ngo bishyuze abakize ntibahite bashobora kwishyura.
Kabaya-ngo-bafatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo bishyuze abakize ntibahite bashobora kwishyura.

Mu mwaka wa 2014, ngo abagendanye ibitaro batabyishuye ngo babafitiye umwenda urengaho gato miliyoni 4.

Buri mwaka amafaranga y’umwenda w’abivuza bagataha batishyuye ngo uba uri hagati ya miliyoni 4 na 5.

Ngo hari n’ikibazo cy’abo ubuyobozi butabona uko bukurikirana kuko hari benshi babigana baturutse mu Karere ka Nyabihu, bityo kubishyuza bikananirana.

Ubuyobozi bw’ibitaro bukomeza buvuga ko iyo habaye ikibazo cy’igihombo gikabije biyambaza akarere kakabafasha kwishyurira bamwe.

Nyabihu

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu bwemeza na bwo bwemeza ko kuri ibyo bitaro abarwayi batoroka ntibishyure ahanini bitutse ku kuba ibitaro bitazitiye.

Dr Rubanzabigwi Theoneste, Umuyobozi w’Ibitaro bya Shyira avuga ko akenshi abatoroka ari ababa bararwariye mu bitaro igihe kinini ku buryo usanga bamwe iyo bagejejemo umubare munini w’amafaranga bahitamo gucika. Abandi bakunze gutoroka ngo ni abadafite mitiweri bivuza bo ubwabo 100%.

Akomeza avuga ko mu mwaka ushize bari bafite umwenda w’amafaranga agera kuri miliyoni 3 z’abacitse ibitaro bya Shyira batishyuye.

Ibi bitaro na byo ngo bikaba byiyambaza inzego z’ibanze iyo hari utorotse ibitaro kuko baba bafite imyirondoro yabo. Inzego z’ibanze ngo zikaba zibabafasha kumwishyuza nubwo hamwe na hamwe ngo usanga zizibigiramo intenge nke.

Dr Rubanzabigwi Theoneste, Umuyobozi w'Ibitaro bya Shyira, avuga ko ibitaro byongeye ingamba zo kwishyuza ababa bashaka gutaha batishyuye. Cyakora byose ngo biajya bikorwa ku neza.
Dr Rubanzabigwi Theoneste, Umuyobozi w’Ibitaro bya Shyira, avuga ko ibitaro byongeye ingamba zo kwishyuza ababa bashaka gutaha batishyuye. Cyakora byose ngo biajya bikorwa ku neza.

Gusa ngo hari na bake bataha iwabo barabuze ayo kwishyura ibitaro,ugasanga barayashatse bakibwiriza bakagaruka kwishyura nubwo usanga bo aba atari benshi.

Zimwe mu ngamba bafashe zo kugabanya umubare w’abatorokana amafaranga y’ibitaro, muri zone y’Ibitaro bya Shyira ngo ugiye kwivuza atarembye bamuteka kubanza kwishyura umusanzu wa mutuweri bakabona kumuvura.

Ku babyeyi babyara cyangwa undi urembye, ngo barabakira ariko mu gihe batangiye koroherwa bakabasaba gutumaho imiryango yabo ngo ibazanire amafarnga yo kwishyura amafaranga mbere y’uko basezererwa.

Ubuyobozi bw’ibitaro bukomeza buvuga ko igihe basanze uwari urwaye ari umukene ku buryo bugaragara bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe basanzwe bafashwa ariko bafite mutuweri babereka bakitahira bagategereza 90% bishyurirwa na Leta.

Igihe hari uwanze kwishyura kandi bigaragara ko afite ubushobozi cyangwa se ashobora kuyashaka akayabona ngo bakaba bageza imyirondoro ye ku buyobozi bw’inzego z’ibanze bukabafasha kumwishyuza.

Mu zindi ngamba zo gukumira abatoroka batishyuye ibitaro ngo bakaba bagiye kubizitira kandi mu gihe umurwayi ashyizwe mu bitaro akajya abanza gutanga y’ingwate (caution) ibihumbi bibiri (2,000Rwf).

Uyatanze ngo ahabwa sirivisi zose yajya gutaha bakareba niba yarakoresheje make kuri yo bakamusubiza asigaye cyangwa se akongeraho mu gihe baba baramukoreye ibiyarengeje.

Nyamasheke

Mu Bitaro bya Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, abaturage muri rusange bavuga ko badahutazwa iyo babuze amafaranga yo kwishyura serivisi baba bahawe ko ahubwo bumvikana n’ibitaro bikaba baha igihe cyo kuyashaka bakajya bishyura buhoro buhoro.

Umuyobozi bw’Ibitaro bya Bushenge, Dr Muvunyi Zuberi, avuga ko iyo umurwayi arwaye akeneye ubufasha bwihutirwa ahita avurwa nta kindi bamusabye.

Ibitaro bya Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.
Ibitaro bya Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.

Cyakora ngo hari abantu bishyize hamwe bazwi ku izina ry’aba bon samaritains (Abasamaritani b’impuwe) bafatanya n’abakozi b’ibitaro mu gufasha abatishoboye baba babuze amafaranga bityo bakabishyurira uwo mwenda.

Muri ibi bitaro kandi ngo bagira umukozi ushinzwe ibibazo nk’ibyo (charge des patients) bigatuma iyo habonetse ikibazo nk’icyo bakorana n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano bigakemuka bitabaye ngombwa ko bamusigarana.

Mu bitaro bya Kibogora na byo byo muri Nyamasheke, bavuga ko bafite amafaranga aziba icyuho cy’ababuze ubwishyu ariko bwo bufasha ngo bukaba buhabwa umuntu bigaragara koko ko akennye.

Dr Nsabimana Damien, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, avuga ko hari abaza kwivuza batunguwe n’uburwayi kandi nta mafaranga bafite.

Icyo gihe ng basinyana amasezerano n’umurwayi akagaragaza igihe azabishyurira akagenda ayishyura buhoro buhoro, ariko kandi ngo haba n’abanga kwishyura ngo bikaba ngombwa ko biyambaza inzego z’ubuyobozi n’abashinzwe umutekano.

Gusa ngo iyo umurwayi yanze kwishyura burundu baramureka ngo bakazategereza igihe umutimanama we uzamwibutsa ko azongera gukenera kwivuza.

Rusizi

Bamwe mu barwayi n’abarwaza bagana Ibitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi bavuga ko ubushobozi buke rimwe na rimwe butuma bitaborohera kuva mu bitaro kubera kubura ubwishyu bigatuma bamara igihe kirekire mu ubitaro.

Bamwe muri bo bavuga ko iyo bamaze gukira bakabarirwa ayo bagomba kwishyura bagasanga ari menshi batayabona bahitamo gutoroka ibitaro n’ubwo ngo biba bigoye kugendana abashinzwe kubirinda.

Rusizi ho bamwe mu baturage bemeza ko bafatwa bugwate iyo babuze ayo bishyura ibitaro abandi bakabihakana.
Rusizi ho bamwe mu baturage bemeza ko bafatwa bugwate iyo babuze ayo bishyura ibitaro abandi bakabihakana.

Cyakora ariko hari bamwe mu bo twaganiriye bo bavuga ko nta mpamvu zo gutoroka kuko ngo iyo umurwayi abuze ubushobozi bwo kwishyura ibitaro bimureka akitahira akazayazana igihe azayabonera .

Kuri ibyo bitaro, bamwe mu barwayi n’abarwaza batangarije Kigali Today ko hari n’abafatwa bugwate iyo bigaragara ko bafite ubushobozi ariko bakanga kwishyura serivisi baba bahawe.

Gusa iyo bagenzuye gasanga koko nta bushobozi bafite ngo bakaba babarekura bagataha.

Dr. Nshizirungu Placide, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, avuga ko abavuga ko hari abo ibitaro bifata bugwate atari byo, ahubwo ko bifitiwe umwenda munini w’abakize gataha batishyuye.

Mu kubishyuza ngo bakaba babanza kubigisha kugira ngo barebe ko hari ayo bagaruza kugira ngo babone uko bagura imiti bashobore kuvura n’abandi.

Rutsiro

Abagana ibitaro bikuru bya Murunda biherereye mu Murenge ho mu Karere ka Rutsiro batangaza ko iyo umurwayi akize bakamusezerera adafite amafaranga yo kwishyura asiga ikarita y’ubwisungane mu kwivuza nk’ingwate agataha akajya kuyashaka.

Bavuga ko nta muntu ibitaro bihutaza cyangwa ngo bimufunge ngo ni uko yabuze ayo yishyura ko ahubwo babyumvikanaho agasiga ikarita ye akazayitwara amaze kwishyura.

Abarwayi ngo iyo basezerewe batarishyura basiga amakarita ya mituweri bakazagaruka kuyatwara baje kwishyura.
Abarwayi ngo iyo basezerewe batarishyura basiga amakarita ya mituweri bakazagaruka kuyatwara baje kwishyura.

Higiro Tharcisse yagize ati” Njyewe bikunze kumbaho hari igihe nza nkasezererwa nta mafaranga ndabona nkabasigira Mituweri nkazagaruka kwishyura nitonze ariko ntibafunga abatishyuye.”

Ibitaro bya Murunda byo bivuga ko n’ubwo badafunga abakize bakananirwa kwishyura ngo bibashyira mu gihombo gikomeye kuko ngo abenshi badakunze kugaruka gutwara amakarita yabo.

Ngo hari abo usanga bahitamo kujya gushaka andi makarita ya mutweri mu mirenge bakomokamo bavuga ko bayataye bakabaca amafaranga 300 bagakorerwa izindi.

Umuvugizi w’Ibitaro bya Murunda, Vedaste Nsabyitora avuga ko hari n’abagaruka igihe cyo kwishyura bavuganye kitaragera barwaje uwo muntu n’ubundi bakaka ikarita ya mituweri ngo ayivurizeho ku yandi mavuriro.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Murunda buvuga ko butazigera bwishyuza ababigana ku ngufu ahubwo ko bazakomeza kwigisha abaturage kudahemukira ibitaro kandi babikenera mo serivisi nyinshi.

Ntirwashoboye kubona uko iki kibazo gihagaze mu turere twa Rubavu na Karongi ariko nitubimenya na byo tuzabibagezaho.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mibilizi na Kibogora se ko batabigezemo?

Duka yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

ubu buryo bawakoreshejwe nibi bitaro bya muhororo ni bwiza nahandi bashatse babyigana kuko amakuru akomeje kutugeraho nuko usanga hari ikibazo mu bitaro kandi cyacyekurwa nubu buryo cg se ubundi

rusine yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka