Iburasirazuba: Rwamagana iza ku isonga mu kugeza amashanyarazi ku baturage n’ikigero cya 30%

Mu gihe Akarere ka Rwamagana kamaze kugera ku kigero cya 30% by’abaturage bamaze kugezaho umuriro w’amashayanyarazi, Intara y’Iburasirazuba igeze ku kigero cya 24,9% by’abayafite ariko Guverineri wayo, Uwamariya Odette, akaba atanga icyizere ko bazagera mu 2017-2018 bamaze kugeza amashanyarazi kuri 70% by’abayituye.

Ibi ahanini abishingira ku kuba mu mwaka wa 2010-2011, abaturage babarirwa ku kigero cya 6% ari bo bonyine bari bafite amashanyarazi muri iyi ntara ariko kugeza mu ntangiriro za 2015 bakaba bamaze kugera kuri 24.9%; bivuze ko mu gihe cy’imyaka ine, abaturage bari basanganwe amashanyarazi bikubye inshuro enye.

Nubwo iri janisha rigaragara nk’iridahagije, Intara y’Iburasirazuba iza imbere y’izindi mu gihugu mu bijyanye n’ubwihaze bw’amashanyarazi.

Muri iyi nkuru tukaba tugiye kubagaragariza aho abaturage bo Ntara y’Uburasirazuba bagezwaho amashanyarazi ndetse n’icyo agenda ageza ku bayafite.

Rwamagana

Ni ko karere ka mbere mu Ntara y’Iburasirazuba gafite ubwihaze bwo hejuru mu kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage bako. Aka karere gafite ijanisha rya 30.4% mu gihe impuzandengo y’Intara y’Iburasirazuba ari 24.9%.

Uyu musaza, Nyirisenge Jean George, w'imyaka w'imyaka 75 avuga ko kugira amashanyarazi byatumye ashobora gukora imyuga no kuyigisha abakiri bato. Aha, arimo gusudira amaguru y'icyarahani.
Uyu musaza, Nyirisenge Jean George, w’imyaka w’imyaka 75 avuga ko kugira amashanyarazi byatumye ashobora gukora imyuga no kuyigisha abakiri bato. Aha, arimo gusudira amaguru y’icyarahani.

Akarere ka Rwamagana kandi kongera kuza mu myanya y’uturere twa mbere mu gihugu muri ubu bwihaze bw’ingufu kuko impuzandengo rusange y’ubwihaze bw’amashanyarazi mu Rwanda, kugeza muri uku kwezi kwa Gashyantare 2015, ibarirwa kuri 23% ugereranyije n’amashanyarazi akenewe.

Muri aka karere, ni ho hubatse Umuyoboro w’Amashanyarazi wa Musha (Musha Substation) uri mu murenge wa Munyiginya, ukaba utanga Megawatt 10 z’amashanyarazi.

Uru ruganda rw'ingufu ziva ku mirasire y'izuba rutanga Megawatt 8.5 zingana na 5% by'amashanyarazi yose u Rwanda rukoresha.
Uru ruganda rw’ingufu ziva ku mirasire y’izuba rutanga Megawatt 8.5 zingana na 5% by’amashanyarazi yose u Rwanda rukoresha.

Mu murenge wa Rubona w’aka Karere ka Rwamagana na ho, hamaze kuzura uruganda rw’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, rutanga Megawatt 8.5 by’amashanyarazi.

Uru ruganda rwubatswe na Sosiyete “Gigawatt Global” ruri ku buso bwa hegitare 18, ndetse bikaba bivugwa ko ari rwo rwa mbere ruri ku rwego rwo hejuru muri Afurika y’Iburasirazuba.

Gutangira gukora k’uru ruganda rw’amashanyarazi y’izuba, mu buryo bugaragarira abatuye Rwamagana, byakemuye ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi muri aka karere kuko izi ngufu za Megawatt 8.5 zinjijwe mu muyoboro rusange w’amashanyarazi akoreshwa mu Rwanda.

Bicamumpaka Francois (iburyo) avuga ko kugira amashanyarazi ari byo bituma bakoresha imashini mu kubaza, bakihutisha ibikorwa, bagatera imbere.
Bicamumpaka Francois (iburyo) avuga ko kugira amashanyarazi ari byo bituma bakoresha imashini mu kubaza, bakihutisha ibikorwa, bagatera imbere.

Ubu bwihaze bw’amashyanyarazi busumba ubw’ahandi mu gihugu (tutabariyemo Kigali) bwatumye abaturage b’akarere ka Rwamagana ndetse n’abashoramari batandukanye bahashora imishinga irimo inganda ndetse n’ibindi bikorwa by’imyuga bikenera amashanyarazi ariko bigateza imbere ababikora.

By’umwihariko, hari abaturage benshi bifashishije amashanyarazi, bajya mu myuga kandi bahamya ko ibafasha mu iterambere ryabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwo buvuga ko amashanyarazi yongereye iterambere rusange, iterambere ry’insisiro z’ubucuruzi ndetse n’iterambere ry’uburezi kuko abana benshi babasha kwigira ku matara y’amashanyarazi no mu masaha ya nijoro.

Amashanyarazi yatumye hanaboneka urugana rukora ibyuma bya fer-a-beton.
Amashanyarazi yatumye hanaboneka urugana rukora ibyuma bya fer-a-beton.

Amakuru twahawe avuga ko umuturage wo mu karere ka Rwamagana usaba kugezwaho amashanyarazi bimusaba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 56, ariko ngo bitewe n’amikoro ye, akaba ashobora guhita yishyura ibihumbi 28, ibihumbi 28 bisigaye, akaba yayishyura buhoro buhoro mu gihe kitarenze amezi 12.

Kayonza

Mu mirenge cumi n’ibiri igize akarere ka Kayonza ngo hari imirenge ibiri, uwa Ndego n’uwa Murama, itarageramo amashanyarazi, ariko iyo mirenge ngo hashize igihe yarasabye amashanyarazi n’ubwo hataraboneka ubushobozi bwo kuyagezayo.

Amashanyarazi ngo atuma batura neza. Aha ni mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Nyagatavu.
Amashanyarazi ngo atuma batura neza. Aha ni mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyagatavu.

Amakuru ava mu Murenge wa Ndego, avuga ko abaturage b’uyu murenge bari batangiye gutanga imisanzu kugira ngo bahabwe amashanyarazi, buri rugo rugatanga amafaranga ibihumbi 53 by’amanyarwanda yatangwaga mu matsinda, ariko nyuma y’igihe kirenga umwaka abaturage bataragezwaho amashanyarazi, basaba ko basubizwa ayo mafaranga yabo.

Nubwo nta mibare ifatika ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butanga ku baturage bako bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi n’icyo abamariye, ahageze amashanyarazi bigaragara ko hasusurutse kandi abaturage baho bakavuga ko amashanyarazi yababereye imbarutso y’iterambere mu mikorere yabo.

Aho amashanyarazi yageze batangiye kumva ibyiza byayo kuko abafasha kwihangira imirimo.
Aho amashanyarazi yageze batangiye kumva ibyiza byayo kuko abafasha kwihangira imirimo.

Uwitwa Muhizi ukorera mu nzu y’ububaji mu Mujyi wa Kayonza agira ati “Muri aka kazi, iyo byagenze neza, mba nshobora gukorera nibura amafaranga ibihumbi bitanu.

Urumva ko atari make iyo umuntu ayakoresheje neza. Hari n’igihe tugira amahirwe akaba menshi, ariko umuriro iyo wabuze biba ari ikibazo; turahomba cyane kuko akazi kaba kahagaze.”

Uyu mudugudu utuwemo n'abasigajwe inyuma n'amateka. Na bo bagezweho n'ibyiza by'amashanyarazi n'ubwo harimo abadacana ngo kubera ubushobozi.
Uyu mudugudu utuwemo n’abasigajwe inyuma n’amateka. Na bo bagezweho n’ibyiza by’amashanyarazi n’ubwo harimo abadacana ngo kubera ubushobozi.

Mu mujyi wa Kayonza no mu duce tw’ubucuruzi duteye imbere, bamwe mu bahakakorera imyuga baba baturuka mu bice by’icyaro aho amashanyarazi ataragera, bakavuga ko mu gihe amashanyarazi yaba yageze mu mirenge yabo, nta mpamvu n’imwe yatuma basubira gushaka akazi mu yindi mirenge.

Ngoma: Ngo usabye amashanyarazi ayabona bitarenze amasaha 48

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe iby’amashanyarazi muri Station ya Kibungo, buvuga ko nta baturage bo mu Karere ka Ngoma baba barasabye kugezwaho amashanyarazi ngo babe batarayabona ahubwo bukemeza ko iyo hagize umuturage usaba kugezwaho amashanyarazi, ngo bikorwa mu gihe kitarenze amasaha 48.

Muri rusange, imirenge 14 igize Akarere ka Ngoma, yose igerwamo n’amashanyarazi. Akarere ka Ngoma kose kari ku kigereranyo cya 28% by’ubwihaze bw’ingufu z’amashanyarazi.

Iki kigero kikaba cyarazamuwe cyane na gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage b’Akarere ka Ngoma yakozwe mu mwaka wa 2012-2013, ikaba yarageze ku ngo ibihumbi cumi na bine (14,000).

Nyuma y’uko amashanyarazi ageze ku baturage, imirimo iyashamikiyeho yariyongereye. Nko mu murenge wa Mutenderi, inzu zitunganya imisatsi ku bagabo no ku bagore zariyongereye.

i Ngoma ngo basigaye baba mu mazu meza kubera amashanyarazi.
i Ngoma ngo basigaye baba mu mazu meza kubera amashanyarazi.

Mu bindi byiyongereye harimo ibyuma bifotora bikanatubura inyandiko, inzu zigishirizwamo ikoranabuhanga rya mudasobwa, izicururizwamo Internet ndetse n’utubari twarushijeho gukora kuko twakoresheje ibyuma bikonjesha ibinyobwa kandi tugakora igihe kinini kuko haba hari umutekano ushingiye ku rumuri.

Kuri ibi kandi hiyongeraho ibikorwa by’imyuga itandukanye nko gusudira no kubaza kandi bikaba byaraborohereje mu buryo bw’itumanaho, bashyira umuriro muri telefone zabo bitabagoye.

Amatara ku mihanda yo mu Mujyi wa Kibungo yakemuye ikibazo cy’amabandi yajyaga yikinga mu nkengero z’iyo mihanda akambura abantu za telefone zabo ndetse n’amasakoshi y’abagore, ku buryo abantu bo mu Mujyi wa Kibungo bari bamaze kuzinukwa gutembera muri uyu mujyi mu gihe cy’akabwibwi.

Nubwo amashanyarazi amaze kugezwa hirya no hino mu byaro, umubare w’abagisaba ko bayegerezwa uracyari mwinshi kubera ko bamaze kubona iterambere yagiye ageza kuri bagenzi babo bayabonye.

Kirehe

Muri aka karere ho ngo abagera kuri 17% gusa ni bo babasha kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ariko na bwo ngo ukaba ukunze kubura ku buryo ngo bidindiza serivise zashoboraga gutangwa hakoreshejwe amashanyarazi.

Abikorera ba Kirehe bahamya ko amashanyarazi abafatiye runini.
Abikorera ba Kirehe bahamya ko amashanyarazi abafatiye runini.

Ubwo Kigali Today yaganiraga na Danny Mberakurora ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Kirehe, yavuze ko akarere kakiri hasi ku bijyanye n’amatara yo ku mihanda kuko amaze gushyirwa ku bilometero 5 ku muhanda Kirehe-Rusumo ufite ibilometero bigera kuri 35.

Avuga ko akamaro amashanyarazi afitiye umuturage ari uko atuma abikorera n’abakorera mu bigo binyuranye bakora neza, akazi kakihuta, bityo serivizi igatangwa neza, ubucuruzi bukagenda neza, bityo iterambere rikazamuka.

Ati “Mbere y’uko amashanyarazi agera muri Kirehe, wasangaga utabona serivisi zinyuranye.

Urugero: ikoranabuhanga, za mudasobwa , salon de coiffure, photocopieuse n’ibindi bitandukanye ntiwashoboraga kubibona hafi; ndetse no mu bitaro, serivisi zo kwa muganga zaragoranaga kuko bakoreshaga generateur (moteri), ibyo bikadindiza itangwa rya servisi zihuse”.

Uyu we ngo amashanyarazi yatumye abona uburyo bwo gutunga umuryango we.
Uyu we ngo amashanyarazi yatumye abona uburyo bwo gutunga umuryango we.

Nsabiyera Jean Claude ukora akazi ko kogosha, gusuka abagore no gutunganya inzara; avuga ko umuriro watumye ikibazo cy’ubushomeri kigabanuka.

Ati “Umuriro udufitiye akamaro, ubu mfite umugore n’umwana. Mbasha kubatunga biturutse kuri uyu mwuga wanjye mfata nka diplome (impamyabushobozi), ibyo mbikesha umuriro; iyo utabaho, sinzi icyo mba ndi cyo.”

Amashanyarazi yageze bwa mbere mu Karere ka Kirehe muri 2010, ngo hakaba harabayeho impinduka mu iterambere ryihuse kuko abenshi babonye uburyo bwo kwihangira imirimo haba mu busudirizi, ubukanishi n’ibindi.
Amafoto:

Gatsibo

Abaturage b’akarere ka Gatsibo bagera kuri 19% ni bo bagerwaho n’amashanyarazi. Amatara atanga umucyo rusange ari ku burebure bw’imihanda ireshya n’ibilometero 18.5 kandi yiganje mu duce tw’ubucuruzi n’ahagaragara urujya n’uruza rw’abantu. Muri aya matara ariko, hari ayo usanga atakibasha kwaka.

Kuba hari amatara yo ku muhanda byongera icyizere cy'umutekano wabo.
Kuba hari amatara yo ku muhanda byongera icyizere cy’umutekano wabo.

Abaturage bamaze kugerwaho n’amashanyarazi, usanga mu duce tw’ubucuruzi barayabyaje umusaruro aho bamwe bashinze inzu zogosha n’izitunganya imisatsi, gusudira n’ububaji; byose ugasanga bibafasha kwiteza imbere.

Mu rwego rwo kongera umubare w’abaturage bafite amashanyarazi, akarere ka Gatsibo gateganya ko ukwezi kwa Werurwe kuzarangira ingo 250 zagezemo amashanyarazi.

Nyagatare

Akarere ka Nyagatare kagizwe n’ingo ibihumbi 105. Muri zo, izifite umuriro w’amashanyarazi zisaga ibihumbi 23 (23,761) bingana na 26%.

Ahanyurwa n'abantu benshi ngo hari amatara yo ku mihanda.
Ahanyurwa n’abantu benshi ngo hari amatara yo ku mihanda.

Abamaze kubona umuriro bishimira ko watumye bagera ku iterambere kuko hari serivise nyinshi bakorera aho bari, mu gihe mbere y’uko umuriro ubageraho byasabaga gukora ingendo ndende.

Urugero ni nk’urusisiro (centre) rwa Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare, rwagezwemo n’amashanyarazi mu mwaka wa 2013.

Mbere yaho, ngo kwandika no gufotoza impapuro ku mashini, byasabaga gukora ibirometero bisaga 30 bajya mu Mujyi wa Nyagatare (kugenda no kugaruka) kuko ari ho habonekaga ingufu z’amashanyarazi.

No mu dusantire tw'ibyaro imirimo y'ikoranabuhanga yabagezeho kubera amashanyarazi. Aha ni mu Gasantire ka Cyabayaga mu Karere ka Nyagatare
No mu dusantire tw’ibyaro imirimo y’ikoranabuhanga yabagezeho kubera amashanyarazi. Aha ni mu Gasantire ka Cyabayaga mu Karere ka Nyagatare

Umwe mu basore barangije amashuri yisumbuye, akiga imyuga none akaba ahakorera akazi ko gusudira, yabwiye Kigali Today ko adashobora kubura amafaranga ibihumbi 10 ku munsi kuko abasha gukora ibikoresho bitandukanye birimo n’inzugi, nyamara ngo igiye umuriro wari utarahagera, byaragoranaga kuba umuntu yahabona urugi rukoze mu cyuma kuko bake mu bafite ubushobozi bajyaga kuzikoresha mu mujyi wa Nyagatare.

Ku mihanda na ho, usanga hari amatara amurika nijoro ariko iyo hagize ayangirika, bikunze gutinda ko akorwa ngo yongere aboneshe.

Nta mubare uzwi w’abaturage b’akarere ka Nyagatare basabye umuriro ku giti cyabo ariko bakaba batarawubona, uretse gutegereza gusa gahunda y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ingufu (REG).

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa REG mu karere ka Nyagatare, ngo iyo abantu bashaka amashanyarazi ku giti cyabo biyumvamo ubushobozi bw’amafaranga, barabisaba, bagakorerwa inyigo, byagaragara ko bafite ubushobozi bakigurira ibikoresho, REG ikabashyiriramo umuriro. Ibyo bikoresho ni insinga n’amapiloni.

Cyakora, ngo iyo bibaye ngombwa ko hashyirwaho “Transformer”, na yo barayigurira.
Ikigo REG/Ishami rya Nyagatare kivuga ko biba ari ubushake bw’abaturage bashaka umuriro w’amashanyarazi ku giti cyabo badategereje ko REG izahageza umuyoboro.
Amafoto:

Bugesera

Nta gihe kinini gishize mu Karere ka Bugesera hageze amashanyarazi mu buryo bugaragara kuko ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu n’Amazi cyafunguraga ishami ryacyo muri aka karere mu mwaka wa 2010, habarurwaga ingo 1030 zari zifite amashanyarazi.

Cyakora, hishimirwa ko nyuma y’imyaka 4 gusa, izi ngo ziyongereye kugeza ubwo zisaga ibihumbi 14 (14,200) nk’uko byemezwa n’Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG).

Aba baturage b'i Bugesera na bo ngo amashanyarazi aho amaze kugera yatumye imirimo yiyongera.
Aba baturage b’i Bugesera na bo ngo amashanyarazi aho amaze kugera yatumye imirimo yiyongera.

Amashanyarazi agera mu mirenge 14 yose igize Akarere ka Bugesera angana na 16% by’akenewe n’aka karere. Abaturiye aya mashanyarazi bo bagerageje kuyabyaza umusaruro mu buryo butandukanye bwo kwihangira imirimo.

Bitewe n’uko aho amashanyarazi yageze, baba babonye iterambere, abandi baturage b’Akarere ka Bugesera bagera ku bihumbi bitatu (3,000), basabye amashanyarazi.

Kugira ngo umuturage abone amashanyarazi, agomba kwishyura amafaranga angana n’ibihumbi 56 by’amanyarwanda maze bakamushyiriramo amashanyarazi ndetse na cashpower irimo ama unite 2 yo gucana.

Iyo hari abaturage bashaka amasharanyarazi batuye mu mudugudu kandi utegereye umuyoboro wa REG, bayandikira bawusaba, ubwo bigasuzumwa maze bagahabwa umuriro nta yandi mananiza, nk’uko iki kigo cyabitangaje.

Muri rusange, Intara y’Iburasirazuba ifite gahunda yo kuzamura ubwihaze bw’ingufu z’amashanyarazi ku buryo bizageza muri 2017-2018 bageze byibura kuri 70%.

Mu ngamba bafite, harimo gahunda yo kubyaza umusaruro izuba rihava ku bwinshi, bubaka inganda z’ingufu ziva ku mirasire. Muri uru rwego, hateganyijwe kubakwa uruganda i Rukara mu karere ka Kayonza ruzatanga Megawatt 10.

Harimo kandi gukorana n’amasosiyete atandukanye afasha abaturage kugera ku ngufu ziturutse ku mirasire y’izuba bisanzwe; ndetse hakazamo no gushishikariza abaturage kubaka za Biogaz.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

muraze cyane kubushakashatsi mutugezaho kubijyanye niterambere nibyiza ariko mujyemugera mucyaro murebe uburyo abaturage babayeho.iwacu nimu karere ka goma umurenge wa kirwa umuriro watugezeho santere desante irahari turashima reta ariko turabasaba ko mwadusabira reta bakadushakira namazi twahoranye mbere ya mirongo 94

kirwa.sam yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Nshuti zacu za kIGALI TO DAY muradufasha gutanga ibitekerezo byacu ariko nkamwe banyamakuru mujye mumanuka mugere mubyaro nkuko mugenzi wanjye Eric yabibabwiye birababaje peee uzi kubona umurenge wose utagira amazi kdi ubuyobozi bubireba hari aho usanga abana barishwe n’imvuja turatabaza leta ngo itugezeho amazi meza nibura tubone kimwe muri ibyo amazi cg amashanyarazi

alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Kuki mubeshya kweri muravuga ngo Rwamagana ni iyambere mu kugeza amashanyarazi ku baturage kandi hari aho twayabuze naguha urugero akagali ka Nyagasambu, umudugudu wa Rugege twatanze frw cyera ku cyahoze ari EWASA kugeza magingo amaso yaheze mu kirere none ngo ni abambere mujye mureka kubeshya hari abababaye.

giggs yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Ndabashimiye banyamakuru ba kigali today kuricyo kegeranyo mwahawe ariko namwe banyamakuru munjye mugera mugiturage mwirebere ibyo abo bayobozi buturere bababwira murebeko aribyo urugero akarere ka kirehe karinyuma mwiterambere urugero umurenge wa mushikiri na nyarubuye na muhanda na mazi na muriro na centre de sante zihari ibitaro bihari nibike turacyakora ingendo ndende mbese turi mwicura burindi banyamakuru namwe muzadukorere ubuvugizi twabuze kivugira kirehe iratekinika urugero muzarebere kuri ngoma byose birahari kbs meya wa ngoma nacyo namuveba ateza imbere abaturage

Eric yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka