Amajyaruguru: Mu gihe hari abambura amavuriro, i Musanze ho babacungisha ijisho bakazataha bishyuye

Mu gihe muri iyi minsi havugwa ikibazo cy’abaturage bamwe bajya kwa muganga bagatoroka amavuriro batishyuye, uturere tumwe na tumwe mu Ntara y’Amajyaruguru ngo twafashe ingamba zo kugabanya uwo mwenda. Nko ku Bitaro bya Ruhengeri n’ibya Nemba mu Karere ka Gakenke, ngo abo bakekaho ko bashobora gutoroka batishyuye babarindisha abashinzwe umutekano bakazahava ari uko bishyuye, hakaba n’ahandi bavura umurwayi yananirwa kwishyura bakifashisha inzego z’ibanze ngo zibishyurize.

Iyi nkuru iragaragaza uko iki kibazo cyifashe mu bitaro byo mu Ntara y’Amajyaruguru na bimwe mu bigo nderabuzima.

Bamwe mu baturage bagannye Ibitaro bya Byumba hagati ya 2012 na 2014 bagiye batishyuye none ubu habarurwa umwenda abaturage babereyemo ibyo bitaro ungana na miliyoni 19 n’ibihumbi 413 na 326.

Mushonda Nkunda Gervais ushinzwe Ubuyobozi n’Umutungo mu Bitaro bya Byumba avuga ko usanga abarwayi iyo baje badafite ubwisungane mu kwivuza buzwi nka MUSA bahabwa serivise zose uko bikwiye barasezererwa bakagenda ariko ntibagaruka kwishyura ayo mafaranga bigateza igihombo ibitaro.

Umwenda w'abarwayi bavurwa bakagendana amavuriro batishyuye ngo utera ibindi bibazo birimo no kubura imiti.
Umwenda w’abarwayi bavurwa bakagendana amavuriro batishyuye ngo utera ibindi bibazo birimo no kubura imiti.

Ikibazo cy’umwenda abaturage babereyemo ibitaro ntikiri mu Karere ka Gicumbi gusa. Nko mu Karere ka Burera, umunyamakuru wa Kigali Today yabashije kugera ku Kigo Nderabuzima cya Gitare mu Murenge wa Kagogo asanga iki kibazo gihari.

Niyikuza Aime Joel uyobora Ikigo Nderabuzima cya Gitare avuga ko kugeza ubu umwenda abarwayi batandukanye bivurije mu Kigo Nderabuzima cya Gitare, babarimo, ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 555 n’amafaranga 620.

Abayobozi b’Ibitaro bya Ruhengeri n’ibya Ruli mu Karere ka Gakenke birinze gutanga ingano y’umwenda abaturage babafitiwe kuko hari ibiganiro birimo gukorwa n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’icyo kibazo bakaba bafite mu gito kiri imbere kizaba cyakemutse.

Icyakora uwo mwenda ushobora kuba ari munini ukurikije uko ahandi mu bitaro imyenda ingana.

Abarwayi bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bahabwa serivisi zose zo kwa muganga badafite amafaranga yo kwishyura barasezerwa bagataha bakazaba bishyura nyuma bayabonye ariko ikibabaje ngo baragenda ntibagaruke kwishyura.

Bamwe mu barwayi umunyamakuru wa Kigali Today yasanze ku Bitaro bya Byumba badafite ubwisungane mu kwivuza bemeza ko nubwo bagiye kwivuza nta bwisungane bafite bahawe ubutabazi bw’ibanze ndetse bakanitabwaho uko bikwiye.

Rukundo Jean Claude yatemwe n’abajura bari baje kwiba kuri resitora yakoragaho y’uwitwa Sibomana Yozefu mu ijoro ryo ku wa 10 /2/2015.

Yemeza ko ageze ku Bitaro bya Byumba yahawe ubufasha n’abaganga baramudoda aho bari bamutemaguye. Uyu mugabo avuga ko naramuka akize azahita agura ubwisungane mu kwivuza.

Muhawenimana Diane urwariye mu Bitaro bya Byumba yari afite mitiweli ariko aza kugira ikibazo cyo kubura amafaranga yo kwiyishyurira 10% angana n’ibihumbi bitatu gusa mu gihe iyo aza kuba ataratanze amafaranga ya mitiweri yari kwishyura ibihumbi 30 byose.

Amaze gukira ubuyobozi bw’ibitaro bwaje kumusezerera ngo atahe azayazane.

Bifashisha ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo bishyurwe

Nubwo bitabaza ubuyobozi kugira ngo bubishyurize abaturage babambuye, ariko ntibagaragaraza icyo byatanze.

Mushonda Nkunda Gervais ushinzwe ubuyobozi n’umutungo mu Bitaro bya Byumba avuga ko urutonde rw’abaturage bambuye ibitaro rwarakozwe rushyikirizwa ubuyobozi bw’akarere kugira ngo buzabafashe kwishyuza ayo mafaranga.

Amwe mu mavuriro avura n'abadafite mituweri abananiwe kwishyura bakabishyuza ku bufatanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.
Amwe mu mavuriro avura n’abadafite mituweri abananiwe kwishyura bakabishyuza ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ibi binashimangirwa kandi Niyikiza Aime Joel uyobora Ikigo Nderabuzima cya Gitare mu Karere ka Burera, avuga ko usanga hari n’abarwayi baza kwivuza bigaragara koko ko ari abakene cyane bikaba ngombwa ko bandikira umurenge bakomokamo kugira ngo bamenye icyiciro cy’ubudehe barimo bityo ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwabavuza.

Ngo kuba bamwe mu barwayi bivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Gitare bagenda batishyuye bigira ingaruka mbi ku mikorere yacyo zirimo kutabasha kwishyura imiti baba bahawe na farumasi y’akarere bityo hakaba hari imiti babura.

Akomeza avuga ko umushinga Inshuti Mu Buzima (Partners in Health) ukorera mu Karere ka Burera, hari amafaranga y’ingoboka igenera ibigo nderabuzima byo muri ako karere yo gufasha abarwayi nka bo batishoboye, gusa ariko ngo ayo mafaranga ntaba ari ahagije.

Gusa ariko kuri ubu iby’abarwayi baza kwivuza nta mitiweri bafite maze bakagenda batishyuye ngo bigenda bigabanuka kuko bakomeza gushishikariza abaturage kwishyura mitiweri.

Umuturage ubuze ubwishyu baramureka akajya kuyashyaka yatinda bakifashisha inzego ’ibanze

Ku kijyanye n’abarwayi baba bafungirwa mu bitaro, ngo ibyo ntibijya bibaho mu Bitaro bya Byumba; nk’uko bishimangirwa n’ubuyobozi bw’ibitaro.

Bose barabasezerera iyo bakize bagataha bakajya kuyashaka bayabona bakazayazana uretse ko benshi usanga bagenda ntibagaruke bakambura ibitaro.

Bamwe mu baturage batuye Akarere ka Rulindo na bo bemeza ko nta muturage ufungwa mu kigo nderabuzima cyangwa mu bitaro kubera kubura amafaranga yo kwishyura serivisi zo kwa muganga yahawe.

Uwamariya Donatile wo mu Murenge wa Shyorongi yemeza ko nta muturage urafungwa kubera kubura amafaranga yo kwishyura ibitaro ni byo asobanura muri aya magambo “ Reka reka nta muturage wo mu karere ka Rulindo nari numva ko yafunzwe azira kubura amafaranga yo kwishyura ibitaro. None se ko twese usanga dufite za mitiweri n’abatabashje kuyirihira ko usanga n’ubuyobozi bubunganira nta wabura udufaranga baka kuri mitiweri kuko aba ari duke ahubwo amakuru nka yo dukunze kuyumva muri Kigali naho iwacu mu cyaro nta wufungwa.”

Umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rulindo, Manirafasha Jean d’Amour ashimangira ko nta muturage urafungwa kubera kubura ubwishyu, ngo kuko hafi ya bose baba bafite ubwisungane mu kwivuza n’ubundi bwishingizi .

Yunzemo ati”Nta muturage urafungwa kubera kubura uko yishyura ibitaro kuko baba bafite ubwisungane mu kwivuza kandi n’uwo bigaragara ko akennye cyane ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buramufasha.”

Manirafasha kandi akomeza avuga ko n’abakene batabasha kubona mitiweri ngo bifashisha inzego z’ibanze zikabafasha mu kwivuza.

Mu bitaro bimwe na bimwe ngo umurwayi iyo akize ntashobora kurenga imbago z'ibitaro atishyuye.
Mu bitaro bimwe na bimwe ngo umurwayi iyo akize ntashobora kurenga imbago z’ibitaro atishyuye.

Abashinzwe umutekano babacungira hafi kugira ngo batagenda batishyuye
Amakuru yizewe twahawe n’abakozi bo mu Bitaro bya Ruhengeri avuga ko abarwayi bagannye ibitaro bafite ikibazo cy’amafaranga bahabwa serivisi zo kwa muganga nk’uko bisanzwe ariko bagakomeza kuguma mu bitaro barindishijwe ijisho kugeza babonye ubwishyu.

Ngo ubuyobozi bw’ibitaro bubereka abashinzwe umutekano baba ku muryango w’ibitaro bakamenya abarwayi bafite icyo kibazo cy’ubwishyu bakabacungira hafi kugira ngo badasohoka mu bitaro batishyuye.

Dr. Ndekezi Deogratias uyobora Ibitaro bya Ruhengeri yatangarije Kigali Today ko ibitaro bidashobora kuba gereza ariko ntahakana ko baguma mu bitaro bategereje ko babona amafaranga yo kwishyura hagati aho ngo baba bigisha abo mu miryango yabo kugira ngo bashake ubwishyu gusa ariko ngo iyo bitinze kuko umurwayi atinze mu bitaro hari n’izindi ndwara ashobora kwandura barabareka bagataha.

Ku Bitaro bya Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke na ho abarwayi babuze ubwishyu ntibashobora gusohoka batishyuye.

Umwe mu baturage utarifuje ko amazina ye atangazwa, umunyamakuru wa Kigali Today yasanze ku Bitaro bya Nemba agira ati “Ukuntu babigenza wenda tuvuge baba ari nka bantu 2 barwaje, n’ukuvuga ngo byanga bya kunda bagerageza kumugumisha aho ngaho kugeza ubwo wenda nko mu miryango yabo hashobora kubona abashobora kuyishyura.”

Uwivurije ku Bitaro bya Nemba ngo agomba kwishyura byanze bikunze.
Uwivurije ku Bitaro bya Nemba ngo agomba kwishyura byanze bikunze.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nemba, ntacyo yatangaje kuri ibi kuko mu gihe twakoraga iyi nkuru yari mu nama.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri avuga ko kuba hari abaturage batishyura bavuwe bishobora kugira ingaruka ku bandi barwayi babagannye kandi bishyuye, bakaba babura imiti yagiye ku batarishyuye.

Amwe mu mavuriro afatira ibyangombwa kugira ngo bazishyure

Nubwo abarwariye igihe kinini mu Bitaro bya Ruli batemererwa gusohoka ibitaro nta ho bafungirwa kuko batabura aho kurara gusa ariko ntawuhamara igihe kuko hari aho basabwa imyirondoro yabo bagasiga ibyangombwa ubundi bakajya gushaka amafaranga y’ibitaro.

Chantal Murekatete nuwo twasanze ku Bitaro bya Ruli ahamaze igihe kirenga ukwezi aharwarije, asobanura ko kuri ibyo bitaro bidakunze kubaho ko bafatira umuntu akabuzwa kugenda mu gihe abuze amafaranga yo kwishura ngo uwishyuzwa asiga ibyangombwa bye birimo Indangamuntu ubundi akajya gushaka amafaranga yishyuzwa.

Ati “hano mpivurije igihe kitari gito ariko sindabona aho banze ko umuntu ataha kubera yabuze amafaranga yo kwishyura, ahubwo wenda niyo uvuga ko basiga ibyangombwa ubundi bakajya kuyashaka.”

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyaruguru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uyu munyamakuru arabeshya cyane. None se ni uwuhe murwayi byibura yabonye wabuze uko ataha kuberako afungishijwe ijisho? Mugerageze mube abanyamakuru b’umwuga kabisa naho aho guhimba inkuru si byiza.Urundi rugero rw’ibyo mwabeshye nanone muminsi ishize ngo i Nemba ntamiti iba mu bitaro ngo abarwayi bajya kwigurira imiti muri farumasi zo hanze kdi ibyo bitarigeze kuhaba n’umunsi numwe. Niba muba mwabuze inkuru mujye muceceka aho guhimba inkuru.

Gasaru yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Muraharabika mukarenza, mubaza umuntu umwe, muhite mutangira ngo byacitse, i Nemba murahabeshyeye. Ndetse inkuru yanyu nticukumbuye.

Kati yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Muraharabika mukarenza, mubaza umuntu umwe, muhite mutangira ngo byacitse, i Nemba murahabeshyeye. Ndetse inkuru yanyu nticukumbuye.

Kati yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

wowe urumva umuti watanga ari uwuhe? ko ibitaro byapfuye kubera ubukene? MUSA ibaye itishyura bagerekeho na abaturage batishyura? ubwose urumva bazakora gute??

jane yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ibi bintu byagakwiye gushakirwa undi muti aho kugirango abanyarwanda bajye bamera nkaho bafungiye mu bitaro

david yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka