Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ibyagezweho mu kuzamura ireme ry’uburezi

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Mata 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku nama ihuriweho n’Abasenateri n’Abadepite, ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose, mu myaka irindwi hagati ya 2017-2024.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe yavuze ko umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda icyo yaba yiga cyose azajya yiga n’indimi kugira ngo azabashe gusobanura ibyo yize. Yanavuze ko havuguruwe porogaramu z’amasomo zo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda. Zavuye ku 161 zigera kuri 88.

Minisitiri Dr Ngirente, yagaragaje ko mu mavugurura ari gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda biteganyijwe ko ingengabihe nshya izajya itangira mu kwezi kwa Cyenda irangire mu kwezi kwa Gatandatu, mu gihe amasaha yo kwigisha ku barimu azaba 18 avuye ku 8 yari asanzweho.

Muri gahunda Leta yihaye yo kubaka ishuri ry’imyuga muri buri murenge, kugeza ubu hamaze kubakwa 392 mu gihe hasigaye 24.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko amashuri asigaye na yo ari kubakwa ndetse azatangira gukorerwamo mu 2024/2025.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko mu byo amavugurura ya Kaminuza y’u Rwanda azakemura harimo n’icy’abanyeshuri bajyaga guhatanira amasoko.

Abadepite n'Abasenateri bitabiriye ibiganiro bisobanura ibikorwa bya Guverinoma mu burezi kuva mu 2017-2024
Abadepite n’Abasenateri bitabiriye ibiganiro bisobanura ibikorwa bya Guverinoma mu burezi kuva mu 2017-2024

Ati: "Hari aho abana basigaye bajya mu masoko, bakajya muri ruswa n’abacuruzi. Umwana yaje kwiga ntiyaje guhahira kaminuza”.

Minisitiri Dr Ngirente yavuze kandi ku kibazo cy’amafaranga y’ishuri ahanitse, aho yashimangiye ko nta shuri ryemerewe kuzamura amafaranga kitabiherewe uburenganzira na MINEDUC.

Ati: "Uwashaka gutera inkunga ikigo, yaba ari umugiraneza rwose. Inkunga iremewe ariko icyo twanga ni ukugenda muri ababyeyi batanu [mugakora inama] mukavuga ngo umusanzu urahindutse”.

Avuga ko mu kugena amafaranga y’ishuri harebwa ku bushobozi bw’abaturage.

Ati: "Niba dushaka ko abana b’Abanyarwanda biga ni uko hajyaho amafaranga y’umusanzu w’ababyeyi aringaniye. Nti washyiraho amafaranga y’ishuri ku buryo umwana azarangiza amashuri ababyeyi baragurishije amasambu n’inka, bari mu bukene”.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yanavuze ku cyifuzo cya Depite Mukabunani Christine cyo kubyaza umusaruro abana b’abahanga bafatirwa mu bujura, agaragaza ko kubahemba kuko bafatiwe mu bujura atari byo.

Minisitiri Dr Ngirente yagize ati “Muri abadepite mukora amategeko, muragira ngo umujura azibe kuko yakoresheje ubwenge tumuhembe?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka