Burera: Gahunda ya ‘Duhari ku bwanyu’ izafasha gukomeza gushyira umuturage ku isonga

Uyu mwaka wa 2024, Akarere ka Burera kawutangiranye n’agashya kiswe ‘Duhari ku bwanyu’, mu kurushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kubakemurira ibibazo no kubasobanurira uruhare rwabo mu bibakorerwa, n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Meya Mukamana akomeje gusobanurira abaturage gahunda ya Duhari ku bwanyu
Meya Mukamana akomeje gusobanurira abaturage gahunda ya Duhari ku bwanyu

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwabonaga ko hari amakuru ajyanye na serivisi zimwe na zimwe abaturage batamenya kandi zibagenewe, bikaba byabasubiza inyuma mu iterambere n’imibereho myiza yabo, kandi ari bo bakwiye kuba ku isonga muri byose, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yabitangarije Kigali Today.

Ati “Iyi gahunda igamije gushyira umuturage ku isonga kuko duhari twese ku bwabo, nawe munyamakuru ubayeho ku bw’abaturage. Ni yo mpamvu twatangiye gusobanurira inzego zitandukanye iyo gahunda kugira ngo ibashe gushyirwa mu bikorwa”.

Arongera ati “Ni agashya ko gushyira umuturage ku isonga, ibyiciro byose biragenda biganirizwa si abaturage gusa, n’abarimu narabaganirije mbabwira ko bahari kubera ko hari abanyeshuri n’ababyeyi babo, ko bagomba gufata neza umunyeshuri bakamukurikirana. Ndabwira abarimu ko umwarimu uzajya yigisha akabura umwana atazavuga ngo Mudugudu, ahubwo ajye ajyana na Mudugudu kumushaka kuko ni umukiriya we”.

Bazita no ku kibazo cy'imirire mibi, abaturage bigishwe gutunganya indyo yuzuye
Bazita no ku kibazo cy’imirire mibi, abaturage bigishwe gutunganya indyo yuzuye

Yabwiye abayobozi bafatanya mu nshingano, kumva ko umuturage ari we uri imbere muri byose, abwira PSF ko abaturage batariho idashobora gucuruza, agira n’icyo abwira abayobozi b’amadini n’amatorero.

Ati “Nabajije Padiri ba Pasiteri nti ni bande baza gusenga ku cyumweru cyangwa ku isabato, bati ni abaturage, mbajije abashinzwe umutekano nti muwurindiye ba nde bati ni abaturage. Nti nimureke rero abaturage bacu tubafate neza, tumenye ko tugomba kubaha agaciro bakaza ku isonga, kuko iyo ukwezi gushize tugahembwa ni bo baba baduhemba”.

Mu bizakorwa muri Duhari ku bwanyu, harimo gufasha abaturage kuzamura imyumvire muri gahunda za Leta, kugira ngo batazabangamirwa ku byo bafiteho uburenganzira, kubasobanurira serivisi z’ubutaka zikunze kubatera ibibazo, servisi z’irangamimerere n’itegeko rigenga imicungire y’abashakanye.

Hari no kubasobanurira impano n’izungura n’imikorere y’abunzi, no kurangiza imanza nk’uko Meya Mukamana akomeza abivuga.

Ati “Tuzabasobanurira imikorere y’abunzi no kurangiza imanza, kuko abaturage bakunda gusiragira, ugasanga umuturage ati ndajya kwa Perezida, kandi urukiko rwaciye urubanza, imyanzuro y’urukiko murabizi ko ntacyo twayikoraho, ni mu buryo bwo kubigisha kunyurwa n’imyanzuro y’urubanza”.

Arongera ati “Ukumva umuntu yavuye mu bunzi b’akagari yatsinzwe, agiye mu bunzi b’umurenge yatsinzwe, yageze ku rukiko rwisumbuye aratsinzwe agiye mu rw’ubujurire, agiye ku Muvunyi, ugasanga aririrwa asiragira kandi aburana amafaranga ibihumbi 200. Ugasanga yashatse umwavoka uburana ibihumbi 50, umwavoka akamwishyura ibihumbi 150, ugasanga bibatwaye umwanya”.

Kubakira abatishoboye bizakomeza
Kubakira abatishoboye bizakomeza

Abaturage kandi bazasobanurirwa kwirinda gutanga ruswa kuri serivisi bafitiye uburenganzira, basobanurirwe kwirinda Bank Lambert ikomeje gukenesha bamwe, bamenyeshwe ko hari abakozi bashinzwe amakoperative mu mirenge, abashinzwe ishoramari n’umurimo, abafashamyumvire mu by’ubucuruzi, bafasha abaturage gukora imishinga ibateza imbere.

Umuyobozi w’Akarere, yavuze ko iyo gahunda izafasha akarere gusigasira igipimo cy’imiyoborere myiza, aho ku rwego rw’Igihugu ako karere kari ku mwanya wa kabiri, ariko ako gashya kakazafasha n’akarere kuzamura imyumvire mu isuku n’isukura, aho ubu kari ku mwanya mubi.

Ati “Dufite n’ibindi bibazo bijyanye n’igwingira, ku bijyanye n’umwanda turi ku mwanya mubi, turi ku mwanya wa kane mu gihugu, tugomba gushyiramo imbaraga cyane, kandi buriya umwanda n’indwara zituruka ku mirire mibi birajyana. Ubu turimo gusura abaturage mu mirenge yose, tubatega amatwi tunazamura ibyishimo byabo”.

Arongera ati “Turabanza tukabyina, tugacinya akadiho icyuya kikaza, ni uburyo bwo kugabanya intera hagati y’abaturage n’abayobozi, tugasabana bakatwiyumvamo bakatubwira n’ibibazo byabo tukabikemura”.

Meya Mukamana Soline aganiriza abaturage
Meya Mukamana Soline aganiriza abaturage
Bakora umuganda
Bakora umuganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka