Iserukiramuco rya filime z’i Burayi ryatinyuye abiga ibya filime

Abiga ibijyanye na filime mu ishuri rikuru rya NSPA ry’i Huye, bavuga ko iserukiramuco rya filime z’i Burayi ryabatinyuye.

Iserukiramuco rya filime z'i Burayi ryitabirwaga n'abantu batandukanye
Iserukiramuco rya filime z’i Burayi ryitabirwaga n’abantu batandukanye

Babitangaje nyuma y’iserukiramuco rya filime z’i Burayi ryari rimaze iminsi rimera mu Rwanda. Ryabereye mujyi wa Kigali, mu mujyi wa Rubavu n’uwa Huye, guhera tariki ya 13-23 Ukwakira 2016.

Ryamurikiwemo filime z’i Burayi zahawe ibihembo kubera ubwiza bwazo.

Samuel Masengeshi, umwe mu biga ibijyanye na filime avuga ko, nyuma yo kureba izo filime no kuganira na bamwe mu bagiye bazikora, hari tekinike bungutse na bo bazifashisha mu bihe biri imbere.

Agira ati “Najyaga ntekereza ko kuzakora filime bizangora cyane kubera kutabona amafaranga yo kuriha abakinnyi, ariko tweretswe n’iyakinwe n’umuntu umwe, kandi ukayireba ntuyirambirwe.”

Mugenzi we Akimana Clovis avuga ko yajyaga yibaza ku kuntu yakora filime nta buryo buhambaye bwo kugira amajwi meza.

Ariko ngo yasanze hari na filime zahawe ibihembo kandi abazikinnye batavuga. Ibi ngo byamwunguye igitekerezo.

Agira ati “Twari twaritinye, ariko niba twarabonyemo amafilime natwe dufitiye ubushobozi bwo gukora, akaba yaratoranyijwe, akaza kwerekanwa mu Rwanda, twumva natwe ayo twakora yazerekanwa iwabo. Batwunguye ubwenge, baradutinyuye.”

Yvonne Tuyisenge we avuga ko yajyaga yumva ko iserukiramuco rya filime ari ibintu bihambaye ariko ngo yasanze na bo ku ishuri ryabo barikora.

Anatekereza ko nibatangira gukora iserukiramuco ryabo bizatuma babasha no gupiganwa ku rwego rw’igihugu n’urw’isi, bityo cinema irusheho gutera imbere mu Rwanda.

Abanyeshuri biga ibya filime kuri NSPA banungutse igitekerezo cyo gutuma cinema irushaho gukundwa n’abanyehuye.

Bahereye ku cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016 ngo buri cyumweru bazajya bereka abanyehuye babishaka filime nziza kandi nshyashya.

Dr Isai Nzeyimana, umwarimu muri iri shuri avuga ko iki gitekerezo cy’abanyeshuri babo bagishyigikiye. Kandi ngo filime bazerekana bazajya babanza kuzitoranya, hakurikijwe ubutumwa zigomba kugeza ku bazireba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka