Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside barapfuye

Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), rwemeje ko Sikubwabo Charles na Ryandikayo bapfuye, bakaba bari ku rutonde rw’abashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruvuga ko amakuru y'abashakishwaga bose yamaze kumenyekana
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruvuga ko amakuru y’abashakishwaga bose yamaze kumenyekana

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), Serge Brammertz, ni we wemeje ko bombi uko ari babiri bapfuye.

Uyu Mushinjacyaha wa IRMCT yatangaje ko abantu bose bahunze ubutabera bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’u Rwanda (ICTR) bamaze gufatwa cyangwa kumenyekana aho baherereye.

Umushinjacyaha yavuze ko iperereza ryerekanye ko Ryandikayo na Charles Sikubwabo bombi bapfuye mu 1998, hashize imyaka ine bahunze u Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yavuze ko bitari byoroshye gushaka abakekwa no kubata muri yombi.

Ati: “Kuva aho inyandiko z’ibirego za mbere zatanzwe imyaka igera kuri 30 ishize, ICTR na ICTY byahuye n’ikibazo gikomeye cyo gukurikirana abahunze ubutabera. Iperereza ku byaha no gushinja abakekwaho kugira uruhare rukomeye byari intambwe za mbere gusa, umurimo ukomeye wari uwo kubashaka no kubata muri yombi.”

Akomeza agira ati: “Habayeho ingorane zikomeye, uhereye ku bushake buke bwa politiki bw’ibihugu bitashakaga gufata abakekwaga, ndetse n’ingamba zikomeye z’abatorotse ubutabera bahishaga imyirondoro yabo n’aho babaga baherereye. Mu byukuri, rimwe na rimwe hari abatangiye gushidikanya ko abahunze ubutabera ba ruharwa nka Félicien Kabuga bazigera bafatwa.”

Brammertz asobanura ko nubwo hari inzitizi zitandukanye, batacitse intege kugeza uyu munsi ubwo igikorwa bari biyemeje gishyizweho akadomo.

Ati: “Nyamara izo nzitizi zatsinzwe binyuze mu kudacika intege hamwe n’ubuhanga bw’itsinda ryacu rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera. Ibiro byanjye nanjye tukaba dushimishijwe n’uko uyu munsi, iki gikorwa kirangiye neza. Mu buryo budasanzwe mu butabera mpanabyaha mpuzamahanga, abantu bose bahunze ICTR na ICTY ubu amakuru yabo amaze kumenyekana.”

Yavuze ko nubwo inshingano ze zirangiye ariko hakiri abandi bakekwaho Jenoside barenga 1,000 bagishakishwa n’inzego z’ubutabera.

Sikubwabo Charles washakishwaga, yavukiye muri Perefegitura ya Kibuye mu 1948. Yakoze mu ngabo z’u Rwanda, asezera afite ipeti rya Adjudant. Yaje kugirwa Burugumesitiri wa Komini ya Gishyita, Perefegitura ya Kibuye, nk’umunyamuryango w’ishyaka rya MDR. Uwo mwanya ni wo yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sikubwabo yashinjwe bwa mbere na ICTR mu Gushyingo 1995. Yashinjwaga Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ibindi bikorwa by’ubugome nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Sikubwabo kandi ngo yaba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri Kiliziya Gatolika no mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Jean mu mujyi wa Kibuye, kuri Stade yo mu mujyi wa Kibuye, ku rusengero rwa Mubuga, ndetse no mu turere twose two mu gace ka Bisesero, bikaviramo ibihumbi by’Abatutsi kwicwa.

Nyuma y’iperereza ryimbitse, Ibiro by’Ubushinjacyaha byashoboye kwemeza ko Sikubwabo yapfiriye i N’djamena, muri Tchad muri 1998 hanyuma ahambwa aho.

Ryandikayo we yavukiye muri Perefegitura ya Kibuye, akaba yari umucuruzi muri ako gace.

Yashinjwaga ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Muri Nyakanga 1994, Ryandikayo yahunze u Rwanda yerekeza mu cyahoze ari Zayire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro by’Umushinjacyaha byashoboye kwemeza ko Ryandikayo yitabye Imana mu 1998, bishoboka cyane ko yazize uburwayi, nyuma gato yo kugera i Kinshasa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka