Ndimbati: Mu gihe gito maze muri gereza nigiyemo byinshi (Video)

Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati aravuga ko n’ubwo nta gihe kinini aramara muri gereza, ariko hari byinshi amaze kwigiramo kandi bitazwi na buri wese uri hanze.

Ndimbati yaganiriye n'itangazamakuru aho ari muri gereza i Mageragere
Ndimbati yaganiriye n’itangazamakuru aho ari muri gereza i Mageragere

Ndimbati yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana utagejeje igihe cy’ubukure bikamuviramo kubyara abana b’impanga.

Ndimbati wamenyekanye cyane akanakundwa n’abatari bacye kubera gukina filime zitandukanye, yakatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hakirimo gukusanywa ibimenyetso bizashingirwaho igihe azaba aburanishwa mu mizi.

Ubwo ku itariki 26 Gicurasi 2022 kuri gereza ya Nyarugenge hatangirwaga impamyabushobozi ku mfungwa n’abagororwa 209 barangije amasomo y’ibijyanye n’imyuga ndetse n’ubumenyingiro, Jean Bosco Uwihoreye yagaragaye mu bakinnyi b’umukino wakinwe, wagaragazaga imibereho y’abafungiwe mu magereza.

Nyuma y’uwo muhango Ndimbati yaganirije itangazamakuru aribwira ko n’ubwo amaze igihe gito muri gereza, ariko hari byinshi amaze kuyigiramo kandi atari azi mbere y’uko ayizanwamo.

Ndimbati ntiyahagaritse gukina sinema n'ubwo ari muri gereza
Ndimbati ntiyahagaritse gukina sinema n’ubwo ari muri gereza

Ati “Hano hari ikindi kintu wiga nkeka ko abandi bantu bo hanze batakizi. Iyo uhageze ikintu ugomba kwiga ni ukubona ko ibintu byose bishoboka, hari abatazi ko no gutongana ari icyaha gishobora kukuzana hano, kurwana, za mbaraga abantu bafite ntabwo ari izo guterana ingumi, ahubwo ni izo gukorera Igihugu. Hari byinshi umuntu yasangiza abandi igihe yaba ageze hanze”.

Nyuma yo kugera muri gereza ya Nyarugenge iherereye mu Murenge wa Mageragere, Ndimbati yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye na sinema kuko uretse imikino ajya yandika ikubiyemo ubutumwa butandukanye bwiganjemo imibereho y’imfungwa n’abagororwa, anigisha bagenzi be ibyerekeranye n’ikinamico.

Ati “Buriya iyo ugeze ahantu uba ugomba kuhasiga umusanzu wawe. Hano hari abantu benshi bakeneye kumenya ibyo mfite rero ngomba kubibasangiza, n’ubwo nava hano ntashye ngasiga umusanzu wanjye hano muri gereza, ngasiga nsize icyo mpabibye nanjye kindimo”.

N’ubwo ategereje kuburana, Ndimbati avuga ko ibyemezo by’urukiko biramutse byemeje ko akomeza gufungwa, intego ye ari ukuzahita agana ishuri akiga nk’abandi.

Ndimbati na bagenzi be bakinnye umukino ukubiyemo ubutumwa bugaragaza ubuzima babayeho muri gereza
Ndimbati na bagenzi be bakinnye umukino ukubiyemo ubutumwa bugaragaza ubuzima babayeho muri gereza

Ati “Ndacyari mu nkiko ndaburana, nshobora kuba umwere ngataha, ariko ndamutse ntatashye intego ya mbere ni uguhita njya mu ishuri nkiga, amashuri ni menshi nzareba, nzahitamo kandi ndabizi neza ko byose hano hanze ku isoko ry’umurimo bikenewe”.

Bimwe mu byo Ndimbati akunda kuba ahugiyemo cyane mu buzima bwa gereza, harimo siporo ndetse no gusangiza bagenzi be ku bumenyi bwa sinema afite, ariko ngo mu byo akumbuye hanze, harimo bagenzi be bahuriraga mu buzima bwa sinema umunsi ku wundi.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bibaho ntakundi

ALIAS yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka