Kurogwa, gucikiriza ishuri, gukora imirimo y’ingufu… byinshi ku buzima bwa Samusure

Kalisa Erneste uzwi nka Samusure cyangwa Rulinda umwe mu bamaze kubaka izina muri Sinema nyarwanda, yanyuze mu buzima bukomeye burimo gucikiriza amashuri, kurogwa byabaye intandaro yo guhurwa iyo avuka; gukora imirimo y’ingufu nk’ubunyonzi, kwirukana inyoni mu mirima y’umuceri, n’ibindi byinshi yakoze ari gushakisha ubuzima ubwo yageraga muri Kigali.

Samusure mu kiganiro Boda to Boda cya KT Radio
Samusure mu kiganiro Boda to Boda cya KT Radio

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa KT Radio muri Boda To Boda, Samusure yavuze ko yageze mu mugi wa Kigali mu 1997, avuye Bugarama aho yari amaze imyaka ine akora akazi gatandukanye mu rwego rwo gushaka ubuzima. Samusure avuga ko yavuye mu ishuri amaze kwiga amashuri atatu abanza n’iryo yita irya kane yize ry’ikiburamwaka.

Yibuka ko ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yafashwe n’indwara idasobanutse neza ababyeyi be bakajya bajya kumuvuriza muri Congo ku bavuzi gakondo. Iki gihe ngo bamubwiraga ko ari amarozi, ndetse agira amahirwe baramuvura arakira neza.

Amaze gukira neza, ntiyasubiye mu ishuri ngo n’ababyeyi be baramwihorera. Ati “kiriya gihe iyo umubyeyi atakubwiraga ngo usubire ku ishuri wahitaga ubireka. Jyewe rero nabonye Papa ntacyo ambwiye, nkajya mufasha akazi k’ubwubatsi”

Ibyo gufasha umubyeyi we ntabwo yabitinzemo, ahubwo yahise ajya mu Bugarama yitarura umuryango we ajya gukora akazi ko kwirukana inyoni zona igihingwa cy’umuceri ariko akabikora ataha kwa Sekuru.

“Nari nshinzwe kwirukana inyoni irya umuceri cyane yitwa Rubebe, nyuma niga kubagara no kuwutera, ariko n’ibiraka byo gusarura narabikoze”.

Amafaranga macye yakuye muri ibi biraka byo mu buhinzi bw’umuceri, yayakoresheje mu gushinga ubucuruzi bw’ikarito, abukora umwaka umwe, areka ubucuruzi ahita ajya gukora akazi ko mu rugo kuri cimerwa. “Numvaga amafaranga bari kumbwira bazampemba mu kiboyi azaba ari menshi kurusha ayo nungukaga ku ikarito”.

Mu kazi ko mu rugo yatangijwe amafaranga 700 y’u Rwanda, kubera kwitwara neza baza kumwongeza bamuhemba 1000, nyuma y’imyaka ibiri yari asigaye ahembwa ibihumbi bibiri by’amanyarwanda.

Samusure yakomereje ubuzima bwe mu mugi wa Kigali aza gukora akazi ko mu rugo. Akazi ka mbere yakoze kamuhembaga ibihumbi bitatu by’amanyarwanda, angana neza n’itike yamuvanaga Bugarama imugeza I Kigali muri icyo gihe. Yakoze akazi ko kogosha ndetse anashinga Salon iciriritse yogosheragamo afatanyije n’abandi basore, akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare, akora akazi ko gutanga amafunguro muri Resitora n’ibindi.

“Ndibuka ko najyaga mvana abantu mu mugi nkabajyana Kiruhura, saa sita zagera tukajya kurya ubugari bw’ijana nyabugogo ahantu batekaga ubugari n’ubunyobwa”.

Samusure avuga ko ubuzima bugoye yanyuzemo bumwemerera kuba ahantu hatandukanye kandi akabasha kwirwanaho nk’uko yabikoze n’ubundi akiva mu cyaro cyo mu Bugarama.

Samusure ngo aza Kigali, byari nk’amahirwe kuri we kuko yajyaga abyifuza kuva akiri umwana. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yahoraga yifuza ko yazaza I Kigali akareba abakinnyi b’ikinamico babaga mu itorero Indamutsa, ariko Jenoside itwara bamwe atarababona. Kuri we kugira iki cyifuzo, byavaga ku rukundo yakundaga ikinamico akumva azanayikina umunsi umwe.

Mu 1997 mu minsi mikuru, ngo yumvise kuri Radiyo bavuga ko umuhanzi Luck Dube azaza gutaramira I Kigali, yiyemeza ko azamureba, ariko by’amahirwe macye atewe no kubura imodoka imutwarira ku gihe, Samusure yageze I Kigali Luck Dube amaze amasaha macye asubiye iwabo aba aramuhombye.

Ubuzima bwe bwo gukina sinema, avuga ko bwatangijwe na Kanyombya wari inshuti ye banabana mu gace kamwe. Uwitwa Charles Habyarimana wari uzi ibya sinema, ngo yagize igitekerezo cyo gushyiraho ikinamico izajya inyura kuri televiziyo ahamagara Kanyombya amusaba kumushakira abakinnyi, nawe araza abwira Samusure wari utarahindura amazina.

Muri iyo minsi nibwo abakinnyi nka Nyirakanyana, Nyagahene, Kanuma, Mukarujanga babonetse batangira gukora firime igamije kurwanya igituntu yanyuraga kuri televiziyo y’igihugu ari naho yakuye iri zina (Samusure), nyuma akomeza no mu zindi Firime.

Samusure avuga ko ubu sinema ari ikintu kimutunze kuko nta kandi kazi akora, akavuga ko yumva amaze kuyigiramo ubunararibonye buhagije kuburyo nawe asigaye akosora nyinshi muri firime zikinirwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka