Banki ya Kigali yatangije gahunda yise ‘Nanjye Ni BK’

Ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, Banki ya Kigali yatangije gahunda yayo nshya yise ‘Nanjye Ni BK’, izafasha abakiriya bayo bo mu byiciro bitandukanye, guhera ku bafite amikoro macye kugeza ku bari mu cyiciro cyo hejuru, kubona serivisi nyinshi kandi biboroheye.

BK irakataje mu guhanga udushya mu bijyanye no gushaka ibisubizo ku bibazo by'abakiriya
BK irakataje mu guhanga udushya mu bijyanye no gushaka ibisubizo ku bibazo by’abakiriya

Ni gahunda yo gushyiraho umuryango mugari wa BK, hagamijwe gutanga ibyiza bijyanye n’ibisubizo ku bibazo by’abakiriya babo, birimo gukora ubucuruzi, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibindi.

Iyi gahunda izatuma umukiriya ashobora gukoresha serivisi zose za banki atavuye mu rugo, ahubwo agakoresha telefone ye cyangwa mudasobwa, izongerwamo izindi serivisi zijyanye no kwizigamira mu buryo bwose umukiriya abikeneyemo, yaba iby’igihe kigufi cyangwa kirekire, ndetse hakanongerwamo gusaba inguzanyo, ku buryo mu minsi micye iri imbere umuntu azajya ayisaba yibereye iwe mu rugo, aho azajya yohereza ibyo asabwa akoreresheje telefone, akabona ibisubizo mu minota itarenze ibiri.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko bimwe mu byo bakoze mu gusubiza ibibazo by’abakiriya, harimo kugabanya ibiciro.

Ati “Ubu twishimiye kubigaragariza abakiriya bacu, tubabwira ko abakiriya b’ingeri zose, abato, abakuru, abacuruzi, abanyeshuri, abamotari, abantu bafite ibikorwa ibyo ari byo byose, bose bagane umuryango wacu, kugira ngo twese hamwe tube abafatanyabikorwa mu iterambere, twubake BK dushaka, twubake Igihugu dushaka, kandi umuntu wese abigiremo uruhare.”

Dr. Karusisi avuga ko bagabanyije ibiciro kuri serivisi zimwe na zimwe ngo borohereze abakiriya
Dr. Karusisi avuga ko bagabanyije ibiciro kuri serivisi zimwe na zimwe ngo borohereze abakiriya

Agaruka ku gashya kari muri gahunda ya ‘Nanjye Ni BK’, Dr. Karusisi yagize ati “Agashya karimo ni serivisi zivuguruye za macye cyane, nk’ubu umuntu iyo afunguye konti nta kiguzi, ibiciro byo kohereza amafaranga twarabigabanyije, ku buryo nta yindi banki tunganya. Ibindi twakoze, iyo umuntu abonye ubutumwa bumubwira ko hari ukubikuza amafaranga byakozwe nta kiguzi, ibintu byinshi bibangamira abakiriya bacu tugenda tubikuraho, dutanga na serivisi nyinshi hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Akomeza agira ati “Umuntu ashobora kubona inguzanyo atagombye kuza muri banki, aba agents bacu twabahaye iyindi sisiteme yoroshye kandi yizewe, ku buryo na bo bashobora gutangiza serivisi izo ari zo zose ku bakiriya bacu. Ni byo bintu twumva ko ari itandukaniro ku yandi mabanki, twibaza ko abakiriya bacu bazabyitabira.”

Jacqueline Mukashema ni umwe mu bakiriya ba BK, avuga ko bashimira cyane urubuga BK yabashyiriyeho batangiraho ibitekerezo, kubera ko bibageraho kandi ibisubizo bikaboneka mu buryo bwihuse.

Ati “Nishimiye cyane kumenya ko hari uburyo bushya bwa Nanjye Ni BK, nishimiye kumenya ko BK yoroheje uburyo bwo gufungura konti, uburyo bworoshye cyane, bworoheye umuntu wese. BK yari izwi nk’iy’abantu bishoboye ariko ni byiza cyane kumenya ko umuntu wese yabasha kuyigeraho. Ni byiza kubona abantu bo mu ngeri zose babasha kubona serivisi za BK.”

Abakiriya ba BK barishimira uburyo bahabwa serivisi
Abakiriya ba BK barishimira uburyo bahabwa serivisi

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi muri BK, Desiré Rumanyika, avuga ko nta mpungenge z’uko hashobora kubaho ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Hari amafaranga menshi twashyize mu ikoranabuhanga rituma konti y’umuntu igira umutekano uhagije, ku buryo guhera kuri telefone ukazamuka ukagera mu buryo bwa banki, hari ikoranabuhanga rihanitse ritakwemera ko haba ubujura, ntabwo bishoboka, kandi turivugurura buri munsi, kuko abajura na bo baba bivugurura.”

BK ivuga ko kuba yarakuyeho ibiciro byose, kandi ariho abandi bungukira, nta mpungenge bafite z’uko byabateza igihombo, kubera ko iyo ugize abakiriya benshi, bohereza bakanabitsa, wungukira ku bwinshi bw’ababikora, ari na byo bashaka kugeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabashimira bk igitekerezo mwageragereza abakiliya mukatworohereza mukatwongerera ingano ya credi, mukongera igihe imara yishyurwa,ubwo navuze bk quick kuko abenshi niho twibona twongeye gushimira banki yabkigali.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 3-04-2024  →  Musubize

Nishimira services mutanga but bikunze bitewe namafaranga any anyura kuri account yumukiriye mwakongera inguzanyo nigihe mukacyongera cyokwishyura ari binyuze kuri bk quick murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 29-03-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza BK, Njye nitwa SIMPARIKUBWABO JEAN BAPTISTE NDASHIMIRA BK UBURYO IDUFASHA KWITEZA IMBERE KUKO NANJYE MBASHA KUGUZA AMAFRANGA NKITEZA IMBERE, GUSA NISABIRAGA KO KURI TELEPHONE AMEZI YO KWISHYURA YARENGA ATATU BIKABA NK’UMWAKA N’AYO KUGUZA AKIYONGERA.
kuko iyo igihe kiyongereye inyungu zajya ziba nyinshi bityo natwe tukiteza imbere birushijeho, mbifurije Pasika nziza kubayemera mwese.

SIMPARIKUBWABO JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 29-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka