Yahisemo kubaka Studio ye agamije guteza imbere Umuco Nyarwanda

Intore Tuyisenge Jean de Dieu, umuhanzi w’indirimbo gakondo, avuga ko yahisemo kubaka ‘Studio’ ye kugira ngo abashe guteza imbere Umuco nyarwanda.

Studio Intore Tuyisenge arimo kubaka
Studio Intore Tuyisenge arimo kubaka

Mu kiganiro na Kigali Today, Tuyisenge yavuze ko amaze hafi imyaka itatu yubaka Studio yise Migongo, izajya itunganya imiziki ndetse na Filime.

Ati “Natekereje kubaka iyi Studio ngamije kujya mbona aho ntunganyiriza indirimbo zanjye n’iz’abandi mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ndetse na Filime mbarankuru”.

Iyi Studio izaba yatangiye gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, ikazajya itunganyirizwamo ibihangano by’abantu batandukanye, nk’uko Tuyisenge akomeza abivuga.

Ati “Ndimo kuburaho ibintu bike, mu kwezi kwa mbere izaba yatangiye gukora, izamfasha no kujya mbasha gutunganya indirimbo zanjye, bikazanyorohera mu bikorwa by’ubuhanzi byanjye kuko ubusanzwe kugira ngo umuhanzi asohore indirimbo bisaba ubushobozi”.

Uretse kuba yari ahugiye mu kubaka iyi Studio, Intore Tuyisenge avuga ko yanakoze indirimbo nshya ivuga ku bikorwa bya Rwanda Forensic Institute, ipima ibizamini bitandukanye by’ibimenyetso byifashishwa mu butabera, iyo ndirimbo ikitwa ‘RFI Horana ibigwi’.

Intore Tuyisenge Jean de Dieu
Intore Tuyisenge Jean de Dieu

Arongera ati “Nk’umuhanzi uvuga ku byiza Igihugu kimaze kugeraho, iki ni ikigo cy’indashyikirwa ntari kubura kuvuga ngo Abanyarwanda bamenye ko gihari, mu rwego rwo kubafasha cyane cyane kubakenera serivisi z’ubutabera”.

Indi ndirimo yaririmbye harimo iyitwa Umuco Wacu, igaruka ku Banyarwanda baba mu mahanga. Tuyisenge avuga ko amaze guhimba indirimbo zigera kuri 200, inyinshi muri zo zikaba zivuga ibyiza n’ibikorwa bimaze kugerwaho na Leta y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka