Urukundo rutari urumamo ni paradizo hano ku isi - Umuhanzi Fulgence

Nyuma yo gusohora indirimbo yise “Iz’ubu” muri Werurwe uyu mwana, umuhanzi Bigirimana Fulgence yasohoye indi ndirimbo yise “Ibanga” aho aririmba ibyiza by’urukundo rutari urumamo. Yemeza ko urukundo rw’ukuri hagati y’abakunzi babiri ruhwanye na paradizo hano ku isi.

Uyu muhanzi wamenyekanye ku ndirimbo nka “Musaninyange” na “Unsange”, arimo kugaragaza ubushake bwo kongera kwigarurira imitima y’abakunzi be bo mu myaka ishize.

Indirimbo “Ibanga” irimo ikinyarwanda cyiza n’injyana inogeye amatwi ishobora kuzakundwa mu ruhando rw’umuziki nyarwanda.

Yatangarije Kigali Today ko urukundo nta bisobanuro warubonera kuko ari ubuzima bwa buri munsi burangwa n’ibyishimo hagati y’abakunzi babiri. Ngo ibanga ry’urukundo nta rindi ni ukubaha umukunzi wawe, ukamukuyakuya ndetse ugakora ibishoboka byose ukamushimisha.

Fulgence ahakana ko kuririmba indirimbo z’urukundo ntaho bihuriye n’ubuzima bwe bwite bwaranzwe na bombori bombori n’umugore we ahubwo ngo ni uko agira urukundo.

Umuhanzi Bigirimana Fulgence yagarutse mu ruhando rw'umuziki nyarwanda. (Foto:L. Nshimiyimana)
Umuhanzi Bigirimana Fulgence yagarutse mu ruhando rw’umuziki nyarwanda. (Foto:L. Nshimiyimana)

Agira ati: “Iyo ndirimba urukundo mba nshaka gushimisha abakunzi banjye, ndirimba urukundo kuko ngira urukundo cyane nawe urabyumva mu ndirimbo zanjye.”

Yongeraho ko na we ari umuhanzi ugendera ku mahame ya kirasita. Ati: “njye ndi umurasita kabisa, kuba umurasita ni ugukora ibintu byiza …. kandi ibintu byiza bigusha ku rukundo.”

Uyu muhanzi ashimangira ko atazongera gutenguha abakunzi be babura ibihangano bishya, bityo abasaba ko bamuba hafi, bamuha inama.

Bigirimana Fulgence w’imyaka 30 ni umugabo w’umwana umwe akomoka mu Murenge wa Gashenyi ho mu Karere ka Gakenke, afatanya ubuhanzi no kwigisha mu mashuri y’imyaka 12 mu Karere ka Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese ibihembo azahembwanatsinda nibyobizamufasha kurwigisha nadatsindamuri gumaguma azarwihorera ahaaa

Nt s yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka