Urban Boyz iratangaza ko nta rukozasoni ruri muri video y’indirimbo ‘Ancilla’

Nyuma y’uko itsinda Urban Boyz (rigizwe na Humble, Safi na Nizzo) risohoye amashusho y’indirimbo yabo bise Ancilla, bamwe bakavuga ko irimo urukozasoni, bo basanga nta kibazo kiyirimo.

Amashusho y’indirimbo "Ancilla" yasohotse kuwa gatandatu tariki ya 08/02/2014, agaragaramo udushya twinshi, turimo n’umukobwa wambaye imyambaro isa n’aho imugaragaza nk’uwambaye ubusa ndetse anafite imibyinire idasanzwe.

Humble Gizzo Manzi; umwe mu bagize iri tsinda rimaze kwamamara mu gihugu, atangaza ko ibyo bashyize mu mashusho y’indirimbo yabo ari mu rwego rwo gushimisha abafana babo baba abo mu Rwanda ndetse no hanze.

Humbe, Nizzo na Safi mu ndirimbo yabo Ancilla.
Humbe, Nizzo na Safi mu ndirimbo yabo Ancilla.

Humble avuga ko aya mashusho azabafasha kwigarurira isoko ryo mu bihugu byo mu karere k’ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika kuko usanga bakunda amashusho nk’aya afite udushya ndetse kuri bo ngo usanga ibi bitakiri ibintu bidasanzwe.

Aha uyu muhanzi avuga ko bari kumvikana n’amateleviziyo yo hanze kugirango ajye abasha kubanyurizaho indirimbo zabo. Zimwe muri izi televiziyo harimo izo muri Uganda nk’iyitwa NTV.

Kuba hari ubwo televiziyo y’u Rwanda yigeze gufatira ingamba bamwe mu bahanzi bakoraga amashusho y’indirimo anyuranije n’umuco nyarwanda nk’amwe yashyirwagamo abakobwa basa n’aho bambaye ubusa, ntacishwe kuri iyi televiziyo, Humble avuga ko nta bwoba bibateye.

Imibyinire igaragara mu ndirimbo "Ancilla" ya Urban Boyz.
Imibyinire igaragara mu ndirimbo "Ancilla" ya Urban Boyz.

We asanga kuba televiziyo zo mu Rwanda zicishaho amshusho yo hanze nko muri Tanzaniya, Nigeria, Kenya n’ahandi nayo aba arimo abakobwa basa n’aho bambaye ubusa cyangwa bafite imibyinire yihariye, ngo ni icyemezo ko indirimbo yabo [Ancilla] yo mu Rwanda batakwanga ko ica ku mateleviziyo yo mu Rwanda.

Humble uvuga ko kuwa gatandatu tariki ya 15/02/2014 bazashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo bise “Caguwa” bakoranye n’umuhanzi Jay Polly uzwi mu njyana ya Hip hip. Amashusho y’iyi ndirimbo yamaze gufatwa, akaba ari gutunganywa.

Umwe mu bakobwa babyina mu ndirimbo "Ancilla".
Umwe mu bakobwa babyina mu ndirimbo "Ancilla".

Nyuma y’indirimbo "Caguwa" bakoranye na Jay Polly, Urban Boyz bari gukora n’indirimbo bise “Kiss money” iyi yo ikaba izaba ari inyana ya hip hop gusa. Buri muhanzi ugize iri tsinda rya Urban Boyz akaba azajya aririmba muri iyi njyana.

Aba abasore batatu bateganya gukorera urugendo ku mugabane w’Uburayi ku ya 03/03/2014. Mu mpera z’uyu mwaka kandi bavuga ko bifuza kuba bazamurika album yabo ya gatanu.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Niterambere ribitera

olivier yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

ndumva kwambara nta kibazo kirimo

Chloe yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

Nimukomerezaho

Peter yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

Emmanuel ntabwo wari wayireba?njye narayirebye numva ubwoba buranyishe!uyu munyamakuru yabagiriye akabanga ntiyashyiramo amafoto ateye isoni!!!

Love yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

Ariko namwe murakabya simbonase yambaye bisazwe.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka