Urban Boys bazamurika alubumu yabo ya kane bise “Kelele”

Abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys, ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha ku itariki 7.12.2013 bazamurika alubumu yabo ya kane bise “Kelele”, ibi birori bikaba bizabera muri Stade Nto (Petit Stade) i Remera guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Itsinda Urban Boys, mu gitaramo cyabo bazaba bari kumwe na bamwe mu bahanzi nyarwanda bazaba baje kwifatanya nabo harimo Riderman, NPC, Jay Polly, Uncle Austin, Bruce Melody, Mico The Best, TBB n’abandi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ari icy’umuziki w’umwimerere gusa (Live music) haba ku bahanzi bose bazaririmba, haba ndetse no kuri Urban Boys.

Zimwe mu ndirimbo za Urban Boyz zizaririmbwa harimo “Marry me”, “Barahurura”, “Kelele” bitiriye alubumu n’izindi.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro ndetse na 2000 ahasigaye. Nyuma y’iki gikorwa cyo kumurika alubumu, ibirori (after Party) bizabera muri “Tiamo Bar” iherereye mu Kiyovu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkanjyekurwanjyeruharindashimira kigalitoday itugezaho amakur yose agezweho murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka