Umuririmbyi Tekno ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba ku cyumweru
Augustine Miles Kelechi, umuhanzi wo muri Nigeria wamamaye cyane nka Tekno Miles agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku cyumweru tariki 10 Nzeli 2017.
Patrick Lipscombe, umwe mu bari gutegura icyo gitaramo cyiswe “My250 Concert 1st Edition” yabwiye Kigali Today ati “ Abakunzi ba Tekno bitegure igitaramo gikomeye, tumaze amezi menshi tumutegereje kandi abahishiye byinshi.”
Akomeza avuga ko Tekno ashobora kuzarara ageze mu Rwanda ku wa gatandatu ku itariki ya 09 Nzeli 2017, bugacya ataramira Abanyarwanda. Kizatangira ku i saa munani z’amanywa.
Igitaramo cya Tekno kizabera muri Camp Kigali cyateguwe na Brainwave ifatanyije na Positive Production, kikazaba kirimo n’abandi bahanzi b’ibyamamare nka Lilian Mbabazi, Bruce Melody, Neptunez Bands n’abandi.
Tekno yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Pana”, “Duro”, “Rara” n’izindi. Uyu muririmbyi ni umwe mu baririmbyi bakunzwe muri Afurika.
Uyu muririmbyi agiye kuza i Kigali nyuma yuko hari ikindi gitaramo yagombaga kuzamo mu Rwanda mu mpera za Nyakanga 2017 ariko bikarangira gisubitswe.
Abategura icyo gitaramo batangaje ko impamvu cyasubitswe ari uko ngo habayeho kwihuta mu gutangaza ko Tekno aza mu Rwanda kandi hari ibyo bari batarumvikana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|