Umuririmbyi Masamba Intore agira inama urubyiruko rw’iki gihe

Umurirmbyi wo mu Rwanda Masamba Intore arashishikariza urubyiruko rw’iki gihe kujya rwegera abantu bakuze rukaganira nabo kugira ngo rumenye amateka nyayo y’u Rwanda ndetse runamenye ibiranga umuco Nyarwanda.

Masamba ni umwe mu baririmbyi bokomeye bo mu Rwanda baririmba mu njyana gakondo. Yitangaho urugero avuga ko kuva kera ariki muto yabaye umugaragu wa se, Sentore. Aho ngo niho yakuye byinshi ku muco Nyarwanda, arushaho kuwukunda.

Agira ati “Jyewe nabaye umugaragu wa data kuva nkiri umwana. Ndirimba indirimbo yo mu gihumbi kimwe na maganatandatu na…maganinani na…abantu bose bandeba bati ariko uriya muntu ko nta myaka afite yabyo…”.

Akomeza agira urubyiruko inama aca umugani wa Kinyarwanda ugira uti “Utaraganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.” Ngo aho ageze ubu ahakesha ku kuba yaraganiriye n’abakuru.

Masamba akomeza avuga ko ikibazo ababyeyi bo mu Rwanda bafite muri iki gihe ari uko haje iterambere bityo abana bakarihugiraho.
Agira ati “Ikibazo cy’abana bacu bariyemera, barirata Televiziyo zaraje, ntabwo begera abakuru kugira ngo bababwire, babaganirize, bababwire amateka cyane cyane. Nicyo gituma usanga duhora mu bibazo: imyambarire yagize ikibazo! Imvugo yagize ikibazo!...”.

Umuririmbyi Masamba Intore ari kuririmba.
Umuririmbyi Masamba Intore ari kuririmba.

Akomeza anenga imvugo y’ikinyarwanda ya rumwe mu rubyiruko rw’iki gihe avuga ko itarimo ikinyabupfura na gike. Atanga urugero agira ati “Ukabona umwana muto ufite imyaka 20 arabwira umuntu nkanjye ngo “bite man!…musaza!…ugasanga ni ibigambo akubise aho ngaho!”
Masamba avuga ko mu muco Nyarwanda wa kera iyo mvugo itabagaho.

Ngo iy’umuntu yashakaga kuvuga umusaza cyangwa umukecuru mu cyubahiro yagira ati “Mubyeyi”. Yongeraho ko umuco nyarwanda nyawo uzagaruka aruko n’ururimi rw’ikinyarwanda rumaze gutungana.
Yongeraho ko nk’itsinda ryitwa Gakondo Group arimo bafite gahunda yo kugarura umuco uzira ico, umuco gakondo w’Abanyarwanda, kandi ngo yizeye ko bazabigeraho.

Masamba Intore ni umwe mu baririmbyi batumirwa muri “Youth CONNEKT Dialogue”, ibiganiro nyungurana bitekerezo bivuga ku mateka y’u Rwanda bihabwa urubyiruko rutandukanye rwo mu Rwanda, byateguwe na Minisiteri y”Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT).

Ubwo yitabiraga “Youth CONNEKT Dialogue” yabereye mu karere ka Burera tariki 11/05/2013, yadutangarije ko ibyo biganiro yitabira biri gutuma agira iganzo kuburyo ngo nibirangira mu Rwanda hose azahita ahimba indirimbo zizafasha urwo rubyiruko rw’u Rwanda kunguka amateka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka