Umuraperi P. Diddy yamaganye ibirego ashinjwa byo gufata ku ngufu

Umuhanzi w’Umunyamerika, Sean ‘Combs’ Diddy wamenyekanye nka P. Diddy, yamaganye ibirego bimushinja gufata ku ngufu, avuga ko igihe kigeze ngo ibyo binyoma akomeje kubeshyerwa bihagarare.

P. Diddy yahakanye ibirego ashinjwa byo gufata ku ngufu
P. Diddy yahakanye ibirego ashinjwa byo gufata ku ngufu

P. Diddy, wari utaragira icyo avuga ku birego bimaze iminsi bimushinja gufata ku ngufu, yagize icyo abivugaho nyuma y’uko umugore wa kane na we atangaje ko uyu muhanzi n’abandi bari kumwe bamusambanyije ku gahato afite imyaka 17, nk’uko bikubiye mu kirego cyatanzwe ku wa gatatu.

Iyi dosiye ivuga ko Combs, umuraperi w’icyamamare akaba na producer wamenyekanye cyane ku izina rya Puff Daddy, yahuye n’uyu mugore utaravuzwe izina mu 2003 nyuma y’uko mugenzi we Harve Pierre amufatiye icyumba muri Detroit, ndetse akanamubwira ko azajyana n’indege yihariye izamugeza i New York kugira ngo abonane n’uyu muraperi.

Mbere yo gufata indege, Pierre ngo yahatiye uyu mukobwa w’imyaka 17 icyo gihe kumukorera ibikorwa by’ishimisha mubiri mbere yo kumujyana kuri studio ya P. Diddy.

Muri iki kirego cyatanzwe mu rukiko rw’ikirenga rw’i New York, bivugwa ko uyu mukobwa akimara kugera aho yagombaga guhurira na P. Diddy, ngo yahasanze uyu muhanzi ari kumwe n’itsinda ry’abasore ndetse bamuha ku bisindisha n’ibiyobyabwenge, mbere yo kumusambanya ku gahato inshuro nyinshi.

Umwunganizi we Douglas Wigdor wari unahagarariye kandi umuririmbyi Casandra Elizabeth Ventura Cassie, wabaye umugore wa mbere wagiye ahagaragara agashinja P. Diddy kumufata ku ngufu, yavuze ko ububi bw’ibikorwa umukiliya we yakorewe byamugizeho ingaruka ubuzima bwe bwose.

Iki kirego ni icya kane gishinja umuraperi P. Diddy ibikorwa by’ihohotera no gufata ku ngufu.

Uwabimburiye abandi kuzamura iki kirego ni umuririmbyi Casandra Elizabeth Ventura wamamaye nka Cassie, wanakundanye na Sean Combs cyangwa Puff Daddy, avuga ko yamusambanyije.

Cassie w’imyaka 37 avuga ko P. Diddy yamusambanyije ku gahato mu gihe kirenga imyaka 10 ndetse yanamukubitaga. Yemeza ko byatangiye ubwo yari afite imyaka 19.

Akimara kumva iby’iki kirego cya kane, uyu muraperi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yahakanye yivuye inyuma ibirego byose akomeje gushijwa n’aba bagore bose.

P. Diddy yahise avuga ko ibi biri gukorwa mu rwego rw’abashaka kumwangiriza izina bamukurikiyeho amaramuko.

Yagize ati “Birahagije. Mu byumweru bibiri bishize, nakomeje kwicara ncecetse ndeba uburyo abantu bagerageza kwangiza izina ryanjye n’ibigwi byange. Ndambiwe ibi birego nshinjwa n’abantu bashaka amaramuko.

P. Diddy yavuze ashimangira ko nta kintu na kimwe yigeze akora ashingiye ku birego byose akomeje gushinjwa, ndetse avuga ko agomba kurwanira izina rye, umuryango we ndetse n’ukuri.

Kugeza ubu ikirego kimwe muri bine byashinjaga P. Diddy ibyaha byo gufata ku ngufu cyamaze kuvanwa mu nzira nyuma y’amasezerano y’ubwumvikane. Ni kirego cyari cyatanzwe na Cassie, wanakundanye n’uyu muraperi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bashobora kukwikorera ntacyo wabagize,Ari ukugira ngo bakuryutwawe,p Diddy ntabeshya!!✅👍👍

UZABUMWANA JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 9-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka