Umunyarwenya Eric Omondi n’umukunzi we bagiye kwibaruka imfura yabo

Umunya-Kenya w’umunyarwenya umaze kwamamara mu Karere no ku mugabane wa Afurika, Eric Omondi n’umukunzi we, umunyamideli n’umushabitsikazi, Lynne, batangaje ko bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Eric Omondi n'umukunzi we Lynne
Eric Omondi n’umukunzi we Lynne

Aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo za Instagram, nibwo batangarije abakunzi babo ko vuba bitegura kwibaruka imfura yabo.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Lynne, yasangije abamukurikira ifoto ye yambaye imyenda y’umuhondo imugaragaza akuriwe, ndetse umugabo we Eric Omondi amuri iruhande afashe ku nda.

Yagize ati “Twishimiye cyane gutangaza ko dutegereje umwana wacu wa mbere!”

Yakomeje avuga ko barajwe inshinga n’ubuzima bushya batangiye, kandi batewe amatsiko no kwakira imfura yabo.

Eric Omondi yahishuye ko byamutwaye imyaka 41 kugira ngo abone umwana, ndetse ko ntaho bitandukaniye no kuba inkuru ye imeze nk’iyo muri Bibiliya ya Sarah na Aburahamu.

Ati “Byansabye gutegereza imyaka 41 none amaherezo Imana yampaye umugisha mu byanjye, imbuto zo mu rukenyerero rwanjye. Ndi kwiyumva nka Sara wa Aburahamu bo muri Bibiliya kuko na we yategereje ubuzima bwe bwose umwana we."

Eric Omondi yashimye Imana yongeye kumushumbusha, kuko mu 2022 ubwo yiteguraga kwibaruka imfura ye ntibyakunze, icyo gihe umugore we yibarutse umwana wapfuye.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2022, Eric Omondi nibwo yasangije abamukurikira amashusho y’umukunzi we, Lynne arimo araririra kwa muganga nyuma y’uko inda y’umwana wabo ivuyemo.

Icyo gihe yagize ati "Ijoro ryakeye ryabaye rimwe mu joro rirerire mu buzima bwanjye. Twarwanye amasaha arenga 5 kugira ngo tugerageze gutabara akamalayika kacu, ariko Imana yari ifite izindi gahunda."

Uyu mugabo washimye umukunzi we ugiye gutuma yitwa ’Papa’. Inkuru y’uko bitegura kwibaruka imfura yabo yishimiwe na bamwe mu byamamare bagenzi babo, ndetse n’abafana babifurije imigisha myinshi.

Uyu munyarwenya yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Lynne, ku itariki 14 Gashyantare uyu mwaka, ku munsi w’abakundana wa Saint Valentin.

Igitangazamakuru cyo muri Kenya, ghafla.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko Omondi na Lynne bamaze umwaka urenga bari mu rukundo. Bahuye bwa mbere mu 2022 ubwo bombi bahuriraga mu bikorwa bimwe. Aha niho bahise batangira urugendo rwabo rw’urukundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka