Umuhanzikazi Nomcebo yashimye imiyoborere ya Perezida Kagame

Umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Nomcebo Nothule Nkwanyana uzwi mu muziki nka Nomcebo Zikode, wamamaye mu ndirimbo ‘Jeruzalema’, yakeje ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, amushimira ko ayoboye igihugu cyuje amahoro n’umutekano.

Umuhanzikazi Nomcebo Zikode
Umuhanzikazi Nomcebo Zikode

Uyu mugore w’imyaka 37, yabitangaje ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bya Trace Awards, byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira muri BK Arena.

Uyu mugore wazamuriwe izina n’indirimbo Jeruzalema yasohotse mu 2019, iri mu rurimi rw’iki Zulu yakoranye na Kgaogelo Moagi wamamaye nka Master KG, ubwo yanyuraga ku itapi itukura mu rwego rwo kwifotoza, nibwo yabajijwe uko yabonye igihugu cy’u Rwanda, asubiza atajijinganya ko yacyishimiye bikomeye.

Yagize ati “Mu by’ukuri, mvugishije ukuri kose, ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda kuko arimo gukora imirimo ikomeye cyane, iki gihugu kirakeye, kiratekanye, meze nk’umuntu wa mugani uri nk’i Yeruzalumu mu ijuru, kuko iki gihugu gitatse amahoro. Ni ukuri arimo gukora imirimo ikomeye.”

Uyu muhanzikazi na we yahawe igihembo cya ‘Best Global Africa Artist’. Ni igihembo yahawe kubera indirimbo Jerusalema yamamaye cyane, ndetse igaca n’agahigo ku Isi kubera kurebwa cyane.

Uyu mugore wakiriye icyo gihembo aherekejwe n’umugabo we, yashimye abamufashije bose kugira ngo agere ku rwego rwo kwegukana igihembo gikomeye cya Trace Awards.

Nomcebo Zikode uri mu bafite ijwi rikunzwe muri Afurika y’Epfo, ni umwe mu bakuruye abantu benshi gukunda indirimbo Jerusalema, ku buryo kugeza ubu ku rubuga rwayo rw’ukuri rwa YouTube, imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni 582.

Yahawe igihembo kubera indirimbo Jelusalema
Yahawe igihembo kubera indirimbo Jelusalema

Mu 2020, urubuga rw’Abanyamerika rwa Shazam rwifashishwa mu kuvumbura amazina y’indirimbo na filime, rwatangaje ko indirimbo Jerusalema icyo gihe yari ku isonga y’indirimbo zashatswe cyane kuri urwo rubuga.

Iyi ndirimbo yakunzwe bikomeye n’Umunya-Nigeria Burna Boy, aza no kuyisubiramo. Yakunzwe kandi na Janet Jackson, umuhanzikazi ukomeye akaba na mushiki wa Michael Jackson.

Mu 2020, Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe Al Nassr yo muri Arabia Saoudite, na we yagaragaje ko yakunze indirimbo Jerusalema, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka