Umuhanzi uhagarariye igihugu akwiye gushyigikirwa kurusha ihangana- The Ben

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, muri muzika nyarwanda, yashimangiye ko ubufatanye bw’abahanzi mu bikorwa bimenyekanisha igihugu bukwiye kuza mbere y’ibindi byose kurusha ihangana.

The Ben avuga ko umuhanzi uhagarariye igihugu aba akwiye gushyigikirwa
The Ben avuga ko umuhanzi uhagarariye igihugu aba akwiye gushyigikirwa

The Ben, ibi yabikomojeho yaganiraga n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ugushyingo, akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege I Kanombe, avuye mu gitaramo cya “Rwanda Youth Convention” cyabereye muri Canada.

Uyu muhanzi uvuga ko agarutse mu Rwanda mu kwitegura ibikorwa bijyanye no gutegura ubukwe bwe na Pamella, mu kwezi gutaha, yavuze ku bufatanye bukwiye kuranga abahanzi nyuma y’iminsi havugwa ihangana rikomeye hagati ye na Bruce Melodie.

The Ben, abajijwe n’itangazamakuru ku gitaramo Bruce Melodie yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugoroba wo ku wa Kabiri afatanyije na Shaggy, yasubije ko Bruce Melodie ari Umuhanzi ashyira mu cyiciro cya mbere kuburyo gahunda yajyamo yo kumenyekanisha u Rwanda aba akwiye gushyigikirwa.

The Ben yagize ati: “Ni umuhanzi iyo asohokeye igihugu, mba numva twese ntawe usigaye tuba dukwiye ku mushyigikira.”

The Ben yakomeje avuga ko nubwo nawe yarahugiye mu bitaramo yari yitabiriye muri Canada, ariko gahunda Bruce Melodie arimo azicara akayikurikirana akamushyigukira.

Bruce Melodie ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye mu bitaramo ahafite bya “iHeartRadio Jingle Ball” ndetse mu ijoro ryo ku wa Kabiri yahuriye ku rubyiniro n’umunya Jamaica Shaggy baririmbana indirimbo “When she is around” baherutse gusuburanamo.

Aba bahanzi bombi bamaze iminsi mu gisa n’ihangana ndetse rikomeza kugenda rizamuka umunsi ku munsi, mu bitangazamakuru ndetse Bruce Melodie aherutse kuvuga ko ibintu byo guhangana hagati ye na The Ben mu gihe bitazamuzanira amafaranga nta mwanya abifitiye anashimangira ko byagiye bizamurwa na bamwe mu bantu baba mu myidagaduro.

The Ben nawe yavuze ko atifuza igitaramo cyo guhangana we na Bruce Melodie, nk’uko benshi bagiye babyifuza mu rwego rwo kugaragaza urenze undi, ahubwo ko hagateguwe igitaramo cyabahuza bombi bagashimisha abafana babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

oya abo bana bombi mwe kubahanganisha kuko bo ubwabo ntacyo bapfa, kuki mwabatera guhangana kandi bitabarimo?Bana beza burwanda, mukomeze muzika yanyu naho ibigambo byabantu mubyime amatwi.Theben wowe banza urangize igikorwa cyo gukora ubukwe, ubundi mukomeze gahunda zanyu zo gushimisha abanyarwanda doreko no gusoza umwaka bije kandi abantu baba bakeneye kuwurangiza neza, mu mahoro.

alias fundi yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka