Umuhanzi Ruger yatandukanye n’inzu yamufashaga mu muziki

Umuhanzi wo muri Nigeria, Michael Adebayo Olayinka wubatse izina mu muziki nka Ruger, yatandukanye n’inzu ya Jonzing World Label yamufashaga ikanareberera inyungu ze mu bikorwa bye bya muzika.

Ruger yatandukanye na Jozing World Label yamufashaga muri muzika
Ruger yatandukanye na Jozing World Label yamufashaga muri muzika

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yasinyishijwe muri iyi nzu mu 2020, aba umwe mu bahanzi iyi nzu yari isinyishije yitezeho umusaruro kubera ubuhanga n’impano afite mu njyana ya Dancehall.

Ruger ni izina yahawe na D’Prince wavumbuye impano ye, akaba na nyiri Jozing World Label, ndetse nyuma yo kumusinyisha bahise bashyira hanze EP cyangwa se Extended Play bise ‘Pandemic’. Ni EP yari iriho indirimbo zakunzwe nka ‘Ruger’, ‘Bounce’ na ‘Abu Dhabi’.

Nyuma yo kwinjira muri iyi Label, uyu musore yakomeje kwigaragaza cyane ndetse izina rye rirushaho gutumbagira, binyuze mu bihangano bitandukanye yagiye ashyira hanze byagiye bikundwa.

Ruger waje kujya yongeraho akazina ka Mr Dior, muri Gashyantare 2021, yaje kongera gushyira hanze EP ye ya kabiri yise ‘The second wave’, iyi yariho indirimbo yise nka ‘Girl Friend’ na ‘Dior’, ziri mu zamufashije gushimangira izina rye mu buryo bukomeye.

Aya makuru yo gutandukana na D’Prince, atangajwe nyuma y’uko ku wa Mbere uyu musore abinyujije kuri story ye ya Instagram, yasangije abarenga miliyoni 2 bamukurikira, video yacaga amarenga ko agiye gutangiza Label ye nshya.

Uyu muhanzi wataramiye Abanyarwanda muri Gashyantare 2022, bivugwa ko agiye gutangiza Label ye bwite yitwa ‘Blown Boy Entertainment’, ndetse ko indirimbo nshya agiye gushyira hanze nta gihindutse izasohokera muri iyo Label.

Mu 2023, Ruger yashyize ahagaragara album ye ya mbere yise ‘Ru The Wolrd’, abifashijwemo na Jonzing World, ndetse iyi album iriho indirimbo na zo zakunzwe nka ‘Asiwaju’, ‘Jonzing Boy’, na ‘Bun Bun’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka