Umuhanzi Jose Chameleone arembeye muri Amerika

Umuhanzi wamamaye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Joseph Mayanja uzwi cyane ku izina rya Dr Jose Chameleone , arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi wa Leone Island, bivugwa ko yari amaze imyaka irenga ibiri avuga ko ababara mu gifu ndetse abaganga bari baramugiriye inama yo kubagwa.

Mu rugendo yagiriye muri Amerika mu kwezi gushize, ubuzima bwe bwarushijeho kuba bubi nk’uko umubyeyi we yabitangaje.

Se wa Chameleone ubwo yaganiraga kuri telefone na Bukedde TV yatangaje ko umuhungu we kuva yagera muri Amerika yakomeje kugira ikibazo mu gifu.

Gerald Mayanja yagize ati: “Chameleone yarwaye kuva mu mezi ashize. Ubwo yajyaga muri Amerika, uburwayi bwarushijeho kwiyongera. Ubu ararembye cyane. Yagiye agira ibibazo mu nda ku buryo arimo kwivuza ”.

Uyu muhanzi yari yagiye muri Amerika hagati muri Kamena 2023, mbere y’uko yerekeza muri Jamaica ari kumwe n’umuhungu we Abba, uherutse kurangiza amashuri yisumbuye.

Dr Chameleon akigera muri iki gihugu cyo muri Karayibe, n’umuhungu basuye, ahahoze ari inzu ya Bob Marley, yamaze kugirwa inzu ndangamurage, iherereye mu murwa mukuru wa Jamaica, Kingston.

Chameleon ubwo yasubiraga muri Amerika, ngo yahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya biherereye I Minnesota aho yahise abagwa byihutirwa.

Ikinyamakuru cya Pulse Kenya, cyatangaje ko nyuma y’ubuvuzi Chameleon amaze gukorerwa kugeza ubu ari gusabwa kwishyura ibitaro arenga miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda.

Bivugwa ko kuva Chameleone yegereye Minisitiri w’intebe Robinah Nabbanja kugira ngo amufashe muri iki kibazo cy’ubwishyu bw’ibitaro.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Kamena, Ikinyamakuru Bukedde, cyatangaje ko abahanzi bagenzi ba Chameleone ndetse n’inshuti ze zahafi I Kampala bari inyuma y’ibiganiro na leta kugirango hakusanywe amafaranga y’ibitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA ikomeze ubuzima bwa Dr jose chamerion

Bless guy yanditse ku itariki ya: 7-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka