Umuhanzi Fulgence ari mu nzira yo kugaruka mu ruhando rw’umuziki

Bigirimana Fulgence wamenyekanye mu ndirimbo « Unsange » na « Musaninyange » mu muziki nyarwanda, nyuma y’imyaka isaga ibiri atagaragara mu ruhando rw’umuziki nyarwanda atangaza ko umwaka wa 2012 azaca ibintu bigacika.

Mu kiganiro cyihariye twagiranye yadutangarije ko amafaranga amaze iminsi akorera muri Kongo-Kinshasa azamufasha gusohora indirimbo muri sitidiyo.

Mu ikubitiro arashaka gukorana na Lick Lick cyangwa Masota indirimbo «Nyampinga » na « Ntibishoboka » mu minsi ya vuba. Akomeza avuga ko azanye umuziki w’umwimerere mu njyana ya afrobeat idasondetse uzamuhesha itike yo guhiga abahanzi bakunzwe muri iyi minsi nka Kamichi, Kitoko, King James na Knowless.

Yadutangarije ko n’ubwo atagaragaraga ku ruhando rw’umuziki, ngo amaze iminsi akora indirimbo z’ibigo n’amasosiyete zamuhaga amafaranga atari make.

Ku mpamvu zatumye ava mu ruhando rw’umuziki mu gihe gisaga imyaka ibiri, avuga ko mu mwaka wa 2008 na 2009 nta mafaranga yari mu muziki none ubu abona Abanyarwanda batangiye gukunda umuziki.

Yagize ati : « Icyanshimisha ni ugushimisha abakunzi banjye nanjye nkagira icyo mbona. Birababaje kujya kuri scene ukaririmba ugashishimisha abantu ejo ukaba usaba ababyeyi tike. »

Fulgence afite indoto zo gukora umuziki akamenyekana ku rwego mpuzamahanga kandi ukamuteza imbere.

Fulgence amaze ibyumweru bitatu mu gihugu cya Kongo-Kinshasa aho yakoraga ikiraka cyo kuririmba cya komisiyo y’amatora ifatanyije n’ishami rya loni rikorerayo.

Nk’uko abivuga ngo icyo kiraka cyari icya Meddy wamenyekanye cyane i Goma kubera indirimbo « Amayobera» ariko ku bw’amahirwe Meddy yarabuze Fulgence aba akibonye gutyo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka