Tom Close –inyungu ya mbere nkura mu kuririmba ni ibyishimo by’umutima

Umuririmbyi Tom Close atangaza ko umuziki akora uwukora mu rwego rwo kwishishimsha, ngo izindi nyungu abona ziza nyuma.

Muri iki cyumweru Tom Close yanditse kuri wall (urukuta) ye ku rubuga rwa Facebook abaza abantu ku cyo batekereza ku byo yanditse agira ati « burya koko ntawe ukumenya kurusha uko wiyizi.... kandi kwisi ntawe ukora ikintu na kimwe adafitemo inyungu. niko namwe mubibona??? leave your comment. »

Ibyo rero byatumye bamwe mu nshuti ze ndetse n’abafana be batanga ibitekerezo ndetse babona n’umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa Facebook, baramubajije nawe arabasubiza. Umwe mu nshuti ze kuri facebook yabajije Tom Close niba ibyo akora abikorera inyungu ze bwite. Yamubajije agira ati « TOM nkawe numutima nama wawe ibyo ukora byose n’abo ubikorera uba uharanira u’r benefits (inyungu zawe) ? »

Tom Close yamushubije avuga ko kubwe aririrmba mbere na mbere kubera ko ari impano imurimo imutera kubikunda, hanyuma ngo akaba abifitemo inyungu zo kwinezeza hanyuma n’akazi n’amafaranga bikaza nyuma. Agira ati « inyungu zanjye mubyo nkora byose zishingiye... mbere na mbere "ibyishimo by’umutima" hanyuma.... inyungu zindi... kugira inshuti nyinshi.... akazi n’amafaranga..... ».

Nyamara ariko hari n’abandi bafaba be bibaza icyo azahitamo hagati yo kuba umuririmbyi no kuba umuganga. Dore ko Tom Close yiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, aho yiga ibijyanye n’ubuganga. Umwe mu bafana be yamubajije icyo kibazo agira ati « None nakwibarizaga, nkawe wibona gute mumyaka 10 iri imbere ? »
Tom Close yaramushubije avuga ko atahita amusubiza ako kanya kuko agifite undi mwaka agomba kwiga. Ngo nawurangiza nibwo azatekereza kucyo agomba gukora kuko aribwo azaba ari umudogiteri byuzuye mu bijyanye n’ubuganga. Ngo ariko azagerageza kubikora byombi. Yagize ati « icyo nzi cyo nuko nzicara mu mahuriro yabyo byombi.... nta na kimwe nzatatira kuko naba nararuhiye ubusa ngize icyo ndeka ».

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tom ni umuhanzi muzima utanga ubutumwa kuri bose ntabwo ari invugabusa

yanditse ku itariki ya: 5-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka