The Ben na Pamella basezeranye imbere y’Imana (Amafoto)

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yasezeranye imbere y’Imana na Uwicyeza Pamella mu muhango wabereye mu rusengero Eglise Vivante de Jésus Christ, ruri ku Irebero mu Karere ka Kicukiro.

Biyemeje kubana akaramata
Biyemeje kubana akaramata

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023. Aba bombi basezeranyijwe na Bishop Gataha Straton wo muri iri torero.

Mu cyumweru gishize ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, nibwo The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella mu birori byabereye mu ihema riri ku Intare Conference Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

The Ben yari yaherekejwe na Tom Close wamufashe akaboko atangira umuziki, na ho Pamella Uwicyeza aherekezwa na mukuru we witwa Hilton Sonia.

The Ben na Pamella nyuma yo gusezerana isezerano rimwe bari bahawe imbere y’Imana, buri wese yaje guhabwa umwanya wo kugira isezerano ryihariye aha mugenzi we.

The Ben yabwiye Pamella ati “Rukundo rwanjye, kuva uyu munsi niyemeje kukuguma iruhande yaba mu rukundo, mu munezero ndetse no mu mbogamizi. Ndagusezeranya kuguha agaciro no kugukundwakaza ndetse no kugushyigikira.”

Ku ruhande rwa Pamella yavuze ko yizeye kuzashimisha umugabo we nk’uko azabigenza, ndetse ko amukunda birenze uko yigeze kubimenya.

Yagize ati “Nizeye ko nzagushimisha birushijeho nk’uko nawe uzabigenza, ndagukunda birenze uko wigeze ubimenya. Imbogamizi zose nanyuzemo warahambereye ukamfasha kuzitambukamo ubuzima bugakomeza. Buri gihe untera imbaraga zituma mpora merewe neza, nzaguhora iruhande ubuzima bwose”.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare by’umwihariko abaherekeje impande abageni bombi barimo Christopher, Igor Mabano na Andy Bumuntu.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, abatumiwe bahise berekeza muri Kigali Convention Center kwiyakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyizape! biri mo ikirungo!! the ben tukwifurije urugo ruhire Tanks my best friend

Nsengiyumva theogene yanditse ku itariki ya: 24-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka