Taylor Swift yakuyeho agahigo ka Elton John mu kwinjiza amafaranga menshi mu bitaramo

Umuhanzikazi, Taylor Alison Swift [Tylor Swift], binyuze mu bitaramo bizenguruka Isi yise "Eras Tour" yakuyeho agahigo kari gafitwe na Elton John mu kwinjiza amafaranga menshi mu mateka, amaze kwinjiza arenga Miliyari 1$.

Ibi ni ibyatangajwe n’urubuga rwa Guinness World Record, igitabo gishyirwamo abanyaduhigo ku isi bitewe n’uduhigo bagenda bakora mu bikorwa bitandukanye, ndetse byemezwa ko kugeza ubu ariwe ufite aka gahigo ahigitse umwongereza Sir Elton John.

"Eras Concert Tour", ni ibitaramo bigomba kuzenguruka imigabane itandukanye irimo u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru na Oceania, bikaba bigomba gusozwa Taylor Swift akoze ibitaramo 151 akazabisoza mu Ukuboza 2024.

Ikinyamakuru Daily Post, gitangaza ko kugeza ubu muri ibyo bitaramo ateganya gukora, magingo aya akaba amaze gukora ibigera kuri 60 kuva muri werurwe uyu mwaka, ndetse nibyo bimaze kumwinjiriza miliyari 1.04 kugeza ubu.

Aya mafaranga amaze kwijizwa n’uyu muhanzikazi, byatumye ahita akuraho agahigo kari gafitwe na Elton John wasozaga uruhererekane rw’ibitaramo byamaze imyaka itanu mu rwego rwo gusezera ku bakunzi be.

Muri ibyo bitaramo Sir Elton John yakoze mu mpande z’isi bingana na 328, byose hamwe byamwinjirirje miliyoni 939 z’amadolari.

KUgeza ubu imibare imaze gukusanywa, igaragaza ko uyu muhanzikazi, naramuka akoze ibitaramo bye byose nk’uko biteganyijwe, kuri "Eras Tour", bizasiga yinjije arenga miliyari 2 z’amadolari.

Uretse aka gahigo Taylor Swift yamaze gushyiraho, yari aherutse nanone gushyirwa muri Guinness World Record nk’umwe mu bahanzi kugeza ubu babarirwa umutungo urenga miliyali y’amadorali.

Kugeza ubu Taylor Swift w’imyaka 33, nyuma yo kubarirwa umutungo ufite agaciro karenga miliyari mu madolari, byatumye aza ku mwanya wa 9, mu bahanzi bakize ku isi, ndetse no ku mwanya wa 34 mu bagore 100 b’abaherwe muri leta zunze ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka