Taylor Swift agiye guca agahigo ku rubuga rwa Spotify

Umuhanzikazi Taylor Swift yahiriwe na 2023
Umuhanzikazi Taylor Swift yahiriwe na 2023

Raporo yashyizwe ahagaragara, ku wa gatandatu yerekana ko nyuma y’uko kuva 2023 yatangira abagiye ku rubuga rwa Spotify kuhumvira no kuhashaka indirimbo ze barenga miliyali 26, biteganyijwe ko uyu muhanzikazi azinjiza arenga miliyoni zirenga 100 z’amadolari.

Ikinyamakuru Page Six, cyatangaje ko muri iyo raporo igaragaza ko Taylor Swift kugeza mu kwezi gushize k’Ugushyingio gusa yari amaze kwinjiza hafi miliyoni 104 z’amadolari.

Uyu muhanzikazi w’ikirangirire wakunzwe mu ndirimbo nka ’Delicate’, imibare y’abumva n’abashakira indirimbo ze kuri Spotify nikomeza kuzamuka muri uku kwezi k’Ukuboza, bishoboka ko uyu mwaka uzarangira yinjije miliyoni 130 z’amadorali nk’uko Page Six yakomeje ibitangaza.

Spotify yatangaje ko Taylor Swift aza imbere y’abandi bahanzi kugeza ubu barimo Bad Bunny, The Weeknd, Drake ndetse na Peso Pluma.

Indirimbo ze zakunzwe cyane kuri uru rubuga zaje mu 10 za mbere ku isi harimo "Cruel Summer" na "Anti-Hero", ndetse album ye "Lover" yaje ku mwanya wa karindwi muri nziza z’umwaka.

Aya mateka uyu muhanzikazi akoze, aje yiyongera ku kuba aherutse gushyirwa ku rutonde rw’abahanzikazi b’abaherwe muri USA, aho abarirwa umutungo urenga miliyari mu madolari abikesha ibitaramo yise "Eras Tour" yari amazemo iminsi azenguruka ibice bitandukanye by’isi ndetse na filime yabikozeho yise "Eras Tour Movie" nk’uko ikinyamakuru Bloomberg News cyabitangaje mu Ukwakira.

Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, Taylor Swift watangiye uyu mwaka abarirwa umutungo ufite agaciro ka miliyoni 600 z’amadorali, kugeza ubu umutungo afite urabarirwa agaciro ka miliyari 1.1 z’amadolari.

Bivugwa ko ibi bitaramo yari amazemo igihe azenguruka isi, byamwinjirije arenga miliyoni zirenga 360 z’amadolari kuva yabitangira muri Kamena uyu mwaka.

Amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo bye yatangiye kugurishwa umwaka ushize ndetse aho itike imwe yaguraga amadolari agera kuri 449. Gusa hari bamwe mu bafana bavuze amatike yageze aho aba make batangira kuyatanguranwa ndetse imwe bakayigura ku kayabo k’ibihumbi 22 by’amadolari.

Nk’uko ikinyamakuru Variety kibitangaza ngo filime "Eras Tour Movie" yakoze ku bitaramo bye, nayo yamwinjirije miliyoni 80 z’amadolari mbere y’uko atangira kuyigurisha ku mugaragaro ndetse nyuma y’ibyumweru birindwi gusa ngo yari imaze kwinjiza miliyoni zirenga 250 z’amadolari.

Kugeza ubu Taylor Swift w’imyaka 33, nyuma yo kubarirwa umutungo ufite agaciro karenga miliyari mu madolari, byatumye aza ku mwanya wa 9, mu bahanzi bakize ku isi, ndetse no ku mwanya wa 34 mu bagore 100 b’abaherwe muri leta zunze ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka