Sintex yatandukanye na sosiyete ya Arthur Nation Ltd ya murumuna we

Umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex wari umaze igihe afashwa na sosiyete ya murumuna we, Arthur Nation Ltd, yatangaje ko bamaze gutandukana aho agiye gutangira kwikorana binyuze muri kompanyi ye.

Umuhanzi Sintex
Umuhanzi Sintex

Uyu muhanzi wubakiye umuziki we mu njyana ya Dancehall, yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Dunda Show, muri gahunda yo kumenyekanisha album ye ya mbere aherutse gushyira hanze yise ‘Dedication’.

Sintex ubwo yagarukaga kuri iyi album, yavuze ko abakunzi be bari basanzwe bazi ko afashwa mu muziki n’umuvandimwe we Nkusi Arthur, binyuze muri Arthur Nation Ltd, kugeza ubu bamaze gutandukana akaba agiye gukomereza ibikorwa bye muri Label ye nshya yise ‘Ak High Class’.

Ati “Ndashaka mbanze mbwire abantu ko kugeza ubu ntagikorana na Arthur Nation, aya ni amakuru mashya. Uyu munsi narakuze, namaze no kugira umuryango, rero ngiye gutangira gukorera ibikorwa byange muri kompanyi y’umuryango.”

Yakomeje avuga ko abantu batagomba kubifata ukundi ngo bakeke ko batandukanye nabi, ahubwo ashaka gutangira urugendo rwe rushya muri muzika.

Sintex yavuze ko iyo kompanyi izaba ikora ibikorwa bitandukanye, bigamije kwinjiza amafaranga ndetse no kumufasha mu bikorwa bye bya buri munsi mu muziki.

Sintex nubwo atandukanye na Arthur Nation Ltd, bazakomeza gushyigikirana mu bundi buryo ndetse avuga ko no kuri iyi album yashyize hanze bakomeje kumufasha.

Iyi Album Sintex yashyize hanze igizwe n’indirimbo esheshatu, agamije kuyitura umukunzi we Shadia Keza baherutse gusezerana imbere y’amategeko.

Ati “Nahisemo kuyita Dedication, nshaka kuyitura umugore wanjye, iriho indirimbo nyinshi zivuga ku rukundo, nifuzaga rero kuyimutura nkamubwira urukundo mukunda binyuze muri iyi album.”

Muri Kanama uyu mwaka nibwo Sintex n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo.

Iyi album iriho indirimbo ‘Dedication’ yitiriye Album ye, ‘Gladiator’, ‘Keza’, ‘Te Quiero’, ‘Cease Fire’ ndetse na ‘Street’. Yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na ba Producer batandukanye barimo nka Odilo, Ayo Rush inononsorwa na Bob Pro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka