Simon Kabera agiye kumurika amashusho ya alubumu ye ya mbere yise “Munsi yawo”

Umuhanzi Simon Kabera agiye kumurika amashusho ya alubumu ye ya mbere yise “Munsi yawo” ku cyumweru tariki 18/08/2013.

Iyi alubumu “Munsi yawo” agiye kumurikira amashusho, yo yayimuritse mu mwaka wa 2010 ikaba ari alubumu yagaragayeho zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe cyane nka “Mfashe inanga”, “Munsi yawo”, “Ukwiye amashimwe”, “Hejuru y’ubwenge”, “Turi abana b’Imana” n’izindi.

Iki gikorwa cyo kumurika alubumu ya Simon Kabera kizabera ku Gicumbi cy’Umuco mu ihema riri kuri Stade Amahoro i Remera kikazatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Mu bahanzi bazaza kwifatanya na Simon Kabera muri iki gitaramo harimo nka Dominic Nic, Alexis Dusabe, Aimé Uwimana, Patient Bizimana na Ssegawa Joseph wo mu Gihugu cy’Ubugande akaba n’umwe mu bahanzi baho bakunzwe cyane baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Simon Kabera.
Simon Kabera.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura DVD ku mafaranga 5000gusa ukabasha gukurikira iki gitaramo cy’akataraboneka kizaba giteraniyemo abahanzi bahimbaza Imana mu buhanga bw’indirimbo budasanzwe.

Mu kiganiro twagiranye kumurongo wa telefoni Simon Kabera yagize ati: “ubutumwa nabagenera kuri uyu munsi icya mbere ni uko Imana irabakunda kandi nanjye nkaba mbakunda. Ikindi ni uko mu byiza Umwami yampaye mfite ubushake bwo kubategurira ibyiza”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka