Shekinah Worshipteam Rubavu izamurika alubumu yayo ya mbere yise “Tawala”
Shekinah Worshipteam Rubavu izamurika alubumu yabo ya mbere bise “Tawala” mu gitaramo bateguye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera ku rusengero rwa Evangelical Restoration Rubavu tariki 28/12/2013.
Iyi alubumu “Tawala” igizwe n’indirimbo 10 ikazamurikwa kuva saa kumi n’imwe nigice z’umugoroba kugera saa mbiri z’ijoro aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda nka Gaby Irene Kamanzi, Patient Bizimana na Nelson Mucyo bakaba baranakuriye muri iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rimaze imyaka igera mu icumi nk’uko bitangazwa n’umuyobozi waryo Delphin Kalisa.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|