Shekinah Worshipteam Rubavu izamurika alubumu yayo ya mbere yise “Tawala”

Shekinah Worshipteam Rubavu izamurika alubumu yabo ya mbere bise “Tawala” mu gitaramo bateguye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera ku rusengero rwa Evangelical Restoration Rubavu tariki 28/12/2013.

Iyi alubumu “Tawala” igizwe n’indirimbo 10 ikazamurikwa kuva saa kumi n’imwe nigice z’umugoroba kugera saa mbiri z’ijoro aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Shekinah Worship team Rubavu - Gisenyi.
Shekinah Worship team Rubavu - Gisenyi.

Muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda nka Gaby Irene Kamanzi, Patient Bizimana na Nelson Mucyo bakaba baranakuriye muri iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rimaze imyaka igera mu icumi nk’uko bitangazwa n’umuyobozi waryo Delphin Kalisa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka