Sentore agiye kumurika Album ye ya mbere

Umuhanzi Jules Sentore, umwuzukuru wa nyakwigendera Sentore Athanase wameyakanye mu ndirimbo nka "Udatsikira" aratangaza ko agiye gutegura igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere kizaba mu Kwakira 2013.

Uyu musore nawe uririmba mu njyana gakondo ateganya gukora igitaramo aho azafatanya na bamwe mu bahanzi barimo Man Martin itsinda Gakondo na we asanzwe aririmbamo n’abandi bahanzi bazabimufashamo.

Ni yo alubumu ya mbere Jules Sentore azaba amuritse ku mugaragaro kuva yakwinjira muri muzika nyarwanda. Uyu musore ufite imyaka 24 y’amavuko akomoka mu muryango wamenyekanye mu buhanzi gakondo.
Mu gisekuru cya nyina umubyara Umutako Fanny akomoka kuri nyakwigendera Athanase Sentore mwene Munzenze.

Umuhanzi Jules Sentore.
Umuhanzi Jules Sentore.

Jules Sentore uretse kuba ari umwe mu bakomoka kuri Sentore Athanase bayobotse ubuhanzi anafatanya na Nyirarume Masamba uzwi mu buhanzi bwa muzika hano mu Rwanda, naho Jules akaba azwiho gucuranga akoresheje ibikoresho gakondo abenshi mu rubyiruko batakitabira nk’inanga gakondo, icyembe, n’ibindi.

Zimwe mu ndirimbo Sentore Jules aririmba harimo Udatsikira, Akazuba n’izindi zitandukanye ze n’izo yagiye afatanya n’abandi bahanzi hano mu Rwanda kimwe n’izahimbwe n’abandi asubiramo.

Sentore Athanase azwi mu naga zitandukanye zinyura ku maradiyo amwe n’amwe mu Rwanda. Azwi kandi nk’intore yari ibizi cyane yamenyekanye mu rukerereza mu gihe cyo hambere. Se Munzenze nawe azwi nk’uwari umwe mu bakirigitananga babayeho mu bihe byo hambere.

Erinest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka