Senderi ngo azagaburira abantu bazitabira igitaramo cyo kumurika alubumu ye

Umuhanzi Senderi International Hit ngo azagaburira abantu mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere yise “Nsomyaho” izaba iriho indirimbo 10, iki gitaramo kizaba ku itariki ya 22.2.2014 mu karere ka Ngoma.

Nk’uko we ubwe abyitangariza, ngo abantu bose bazaba baje kumushyigikira mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye azabagaburira igitoki azaba yabateguriye.

Senderi International Hit yagize ati: “Ndashimira Bralirwa na Airtel bamfashije kugera ku nzozi zanjye zo kuba nanjye namurika alubumu, nanjye ku ruhande rwanjye abantu bose bazitabira iki gitaramo nzabagaburira igitoki basomeze ka Primus…”.

Senderi yakomeje atangaza ko kwinjira muri iki gitaramo cye bisa nk’aho ari ubuntu kuko bisaba gusa ko wiyandikisha muri Airtel Money ubundi ukabasha gutaramirwa na Senderi International Hit n’abandi bahanzi bagenzi be bazaba baje kumufasha.

Bamwe muri bo harimo Ama G The Black, Two4real, Knowless, Riderman, Jay Polly, Tuyisenge na Social Mula. Iki gitaramo kizabera mu busitani bw’akarere ka Ngoma guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa, nyuma akazakomereza n’ahandi.

Akandi gashya kari muri iki gikorwa cyo kumurika alubumu ya Senderi International ni uko yatanze nimero ye ngo uwifuza wese ko yamwamamariza muri iki gitaramo yamuhamagara kuri 0788684085 bakabivugana.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURAGUSHYIGIKIYE TUZAZA

NGABONZIZA ERIZA yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka