Senderi na Bull Dogg ntibakiriye gusezererwa muri Guma Guma

Abahanzi Bull Dogg na Senderi International Hit ntibakiriye gusezererwa mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star nyuma y’uko bisanze ku rutonde rw’abahanzi batandatu batagize amahirwe yo gukomeza muri aya marushanwa.

Nyuma yo gusezererwa muri aya marushanwa tariki 27/07/2013, buri muhanzi mu basezerewe yahawe umwanya wo kugira icyo abwira abafana be n’abandi bari bari aho.

Mu gihe muri rusange abahanzi basezerewe bakiriye ibibabayeho, Bull Dogg na Senderi International Hit bo ntibigeze bakira ibibabayeho dore ko bahamya ko ari nta kuri kwabaye muri aya marushanwa.

Senderi yemeza cyane ko ari akarengane kamubayeho ndetse ko muri muzika ariho hantu honyine hasigaye akarengane muri uru Rwanda.

Senderi International Hit ngo yatunguwe no gusezererwa kandi yari afite abafana benshi.
Senderi International Hit ngo yatunguwe no gusezererwa kandi yari afite abafana benshi.

Yagize ati: “mbere ya byose ndashimira Imana, nshimire abafana banjye n’ubwo bababaye, ndashimira Bralirwa yazanye iki gikorwa. Ngiye kuvugisha ukuri, aba Judges munyihanganire kuko muri ababyeyi banjye ndabubaha.

Muri aba bahanzi twari duhanganye ni njye wari mukuru muri bo mu myaka. Gusa icyo navuga ni kimwe akarengane mu Rwanda karashize ariko hari ahantu hamwe gasigaye...

Mu muziki harimo akarengane, abashinzwe kubirwanya bazarebe icyo bakora. N’ubushize nari ndi hano Serena banyima Salax bayiha umuhanzi narushaga amajwi 6,000. Byari ibintu bigaragara kuko nararenganye.”

Bull Dogg ku ruhande rwe, yemeza ko hatabayemo ukuri. Avuga ko kuri we abona ko Christopher na Fireman barenganye ndetse akaba anemeza ko nawe ubwe yarenganye.

Yakomeje avuga ko abategura PGGSS 3 hari ibyo batangaje bazakurikiza abona ko yari abyujuje nyamara akarenga agasezererwa we na bagenzi be Christopher na Fireman.

Bull Dog yavuze ko ibyo babwiwe ko bizakurikizwa ataribyo byakozwe.
Bull Dog yavuze ko ibyo babwiwe ko bizakurikizwa ataribyo byakozwe.

Yagize ati: “...Tujya gutangira iri rushanwa batubwiye ko umuntu uzatwara igikombe agomba kuba afite abafana benshi , icya kabiri batubwira imiririmbire. Ikindi batubwiye ni imyitwarire y’umuntu, kugira discipline kandi narayizanye. ntandukanye na Bull Dogg wo mu bihe bya kera. kujya muri repetition, kuba ponctuel mu byo dukora....

Ariko nyine niba koko iyo miririmbire barayirebye koko harimo akabazo. Njye mvugisha ukuri niyo kamere yanjye. Fireman yari afite popularity, Christopher imiririmbire, meme na Riderman yari afite popularity ndetse nanjye nari mfite popularity...”.

Bull Dogg akomeza yemeza ko kuri we asanga Bralirwa n’abateguye PGGSS 3 batarakurikije ibyo bari batangaje ko bazakurikiza kugira ngo umuhanzi akomeze muri bariya bahanzi batanu.

Abahanzi basigaye muri Guma Guma.
Abahanzi basigaye muri Guma Guma.

Nubwo ariko aba bahanzi babiri batangaza ko barenganye, hari bamwe mu bakurikiranira hafi PGGSS 3 bemeza ko abahanzi batanu bakomeje koko aribo bari babikwiye mu gihe hari abandi nabo bemeza ko koko akarengane kabayeho aho bavuga ko Mico The Best yafashe umwanya wa Christopher.

Mu bahanzi 11 bari mu irushanwa, hasigayemo batanu: Riderman, Urban Boys, Knowless, Dream Boys na Mico The Best.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Knowless shaka ukuntu wakora repetitions nyinshi zo guha ijwi ryawe imbaraga,ushake abantu bazi umuziki babigufashemo mugucuranga no kugutoza injyana i mean rhythm ,ukore nibura akaririmbo kamwe keza k’ubwenge gafite ubutumwa busobanutse bukora kumitima nubigeraho nta shiti niwowe uzatorwa,abagukunda baguhe iyi message niba utari buyisomere,ningirakamaro cyane kuko wenda popularite urayifite ariko steal uracyafite icyibazo cy’ijwi rikwiye izindi mbaraga thanks tukuri inyuma!!

gatiritiri yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

abasigaye ni mukomereze aho ariko jye mbona knowless ariwe uzagitwara

MAHORO yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Ariko Senderi atabeshye koko arabona agasanga arinde arusha muribariya 5 basigaye? ahubwo udufaranga twe twose yatumariye mukwishura ba Kanyombya, nababyinyi batagize ikyo bamumariye. Pole sana!!
Ahubwo uwongye mbona warenganye ni Christopher. Nangye nemeza nabavuga ko Mico yatwaye umwanya wa Christopher.

Bella yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Umvako uri international hit da!! Wabanjye ukaba LOCAL HIT, rwose bwana SENDERI nicyo irushanwa ryose rivuga. Genda wicare usuzume umuziki wawe usibye ko inama nakugira wawihorera ukikorera ibindi: nta jwi ryiza ugira, ushukwa na computer ukibeshya ko uzi kuririmba, uri opportuniste; iyo ubeshya ngo uri umufana wa RAYON SPORT kugira ngo bazagutore, kandi twese tuziko ufana APR! Niyo waba utakiyifana ntawabyemera.

dkfj20kd25 yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

RWOSE SENDERI NA BULL DOG BIHANGANE ,ARIKO NKA SENDERI NANJYE NTA MANOTA MBONA YABONA,NTA JWI RYIZA NTA NJYANA Y’UMUZIKI ,NTA BUTUMWA BWAHINDURA SOCIETE AFITE ,UBWO RERO NTIYARENGANYE,ABABYINA HIP HOP BO BARANYOBEYE PE NTAGITEKEREZO WABASHAKIRAHO ,URETSE GUSIMBUKA GUSA,NDABONA NJYEWE UBUTAHA AHUBWO HAKWIYE KUVAMO NA RIDER MAN CG AGASHAKA IBIHANGANO BIGHINDURA SOCIETE NYARWANDA KURUSHAHO KUBA NZIZA!!!!

matabaro paulin yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka