Senderi International ngo arashaka kwegerana n’abafana be ku buryo budasanzwe

Umuhanzi Senderi International Hit wamenyekanye mu njyana ya “Afro beat” aratangaza ko uyu mwaka mushya wa 2014 ashaka kwegerana n’abafana be ku buryo butigeze bukorwa na buri wese.

Ibi uyu muhanzi wamenyekanye mu dukoryo twinshi yabitangarije ibi Kigali Today nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimo yise “zabonetse” afatanijemo n’umuhanzi w’injyana ya hip hop Ama G the Black.

Senderi avuga ko iyi ndirimbo igaragaza uburyo yashatse kwegera abafana be bari mu cyaro kuko aribo bamutunze kugeza magingo aya.
Ati: “ndashaka kwegera abafana banjye bari mu cyaro kuko bo ni miliyoni 11 naho abari mu mujyi ni miliyoni imwe, nibo bampa umugati, nibo bambeshejeho”.

Senderi agaragara mu dukoryo tudasanzwe mu bitaramo yitabiriye.
Senderi agaragara mu dukoryo tudasanzwe mu bitaramo yitabiriye.

Akomeza avuga ko ahaye iyi ndirimbo abantu bo mu cyaro kugirango bakore ndetse ngo iyi videwo ayigaragaramo nawe yigize umunyacyaro we na AmaG kuko aba yambaye imyenda nk’ikabutura, ndetse n’inkweto zikunze kwambarwa n’abantu bafite ubushobozi buke zitwa bodaboda naho amaG we akaba yambaye inkweto za bote.

Si abanyacyaro gusa yahaye iyi ndirimbo kuko n’abantu yise nk’abanyabugogo ngo iyi ndirimbo ni iyabo kandi ngo bayibyaze umusaruro. Ati: “ndifuza ko bakora cyane ku buryo batigeza bakora nk’uko bigaragara muri iyi ndirimbo mbahaye”.

Senderi avuga ko umujyi ari mwiza mu buryo abenshi batatekereza ariko ngo agace ka Nyamirambo ko ni agahebuzo kuko ariho hamufashije kugera aho ageza magingo aya.

Ati: “nageze i Nyamirambo mba umustari w’akaga… Nyamirambo ni insitari narahagiye menya umuziki kandi nabaye Hit kuko niho abasitari bose baba hari kuri 40 aho mba”.

Senderi yaboneyeho gutanga nimero ze za telefoni igendanwa ku bafana be bose bakeneye kumuvugisha kuko yifuza ko bamuhamagara bakamubwira ku muziki we. Ati: “nimero yanjye ni 0788684085 ndashaka ko bampamagara kuko nibo nkesha amaramuko”.

Senderi n'umwe mu bafana be bakomeye uzwi cyane ku izina rya Mukarujanga.
Senderi n’umwe mu bafana be bakomeye uzwi cyane ku izina rya Mukarujanga.

Ubusanzwe usanga abasitari badakunze gushyira ahagaragara nimero zabo za telefoni zigendanwa ku bw’umutekano wabo kuko baba bakenewe na benshi, nyamara Senderi we avuga ko nta kibazo kibirimo ko ahubwo atazinuba na rimwe ko bamuhamagara.

Akaba yifuza ko bajya ndetse banamubwira n’ibyo umujyanamawe we [manager] yakamubwiye nk’aho akwiye kongera ingufu, aho yashyize amafoto badashaka bakamusaba kuyakuraho n’ibindi.

Uyu muhanzi avuga ko umwaka wa 2013 ushize atazawibagirwa kuko ari umwaka yakozemo cyane kuko yitabiriye irushanwa nka PGGSS, akanasohora indirimbo zigera kuri esheshatu z’amajwi n’amashusho nka Zahabu, Ndi Umunyarwanda, Abamugaye muri nk’abandi, zabonetse n’izindi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka