Safi yatangaje ko yishimiye insinzi ya Riderman anasaba bagenzi be bose kuyishimira

Niyibikora Safi, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys bakaba nabo bari bari mu bahanzi bahataniraga kwegukana insinzi ya Primus Guma Guma Super Star 3, yatangaje ko yishimiye insinzi ya mugenzi wabo bari bahanganye muri aya marushanwa Riderman, anasaba bagenzi be nabo kuyishimira.

Safi abinyujije ku rubuga rwa facebook muri iki gitondo cya kare tariki 13/08/2013 ku isaha ya saa munani n’iminota 37 z’igitondo (02 :37 am), Safi yashimiye ababafashije bakanabatora bose anatangaza ko nta kiba nta mpamvu kandi ko byose Imana ariyo ibikora.

Nyuma y’amagambo yo gushimira ababafashije bose, Safi yongeyeho ko yishimiye insinzi ya Riderman ndetse anasaba na bagenzi be bose kuyishimira.

Safi Niyibikora.
Safi Niyibikora.

Safi yagize ati: « Burya nta kintu kiba nta mpamvu, Imana niyo igena byose kandi niyo ibikora *ndashimira abantu bose badufashije muri pggss 3 super level mwese aho muri Imana ibahe umugisha , twese twishimire intsinzi ya Riderman ».

Safi kimwe n’abandi bantu benshi bishimiye insinzi ya Riderman aho bamwe batanatinya kuvuga ko ari ubwa mbere mu mateka ya PGGSS abafana bishimira cyane bidasubirwaho ibyavuye mu matora.

Urban Boys.
Urban Boys.

Twabibutsa ko itsinda Urban Boyz, Safi hamwe na bagenzi be Nizzo na Humble Jizzo babarizwamo, ariryo ryabaye irya kabiri nyuma ya Riderman mu bagize amanota menshi yo kwegukana PGGSS 3 mu bahanzi 5 bageze mu kiciro cya nyuma.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbanze kubasuhuza jyewe ndi umufana wa urban boyz ark kuba riderman yaragitwaye rwose yari abikwiriya kabsa ahubwo congz 2 riderman

Erick junior bably yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Safi ni umuntu w’ugabo kandi ndake gumaguma y’ubutaha bazayitwara nibakomeza gukorana ingufu.

Karasira yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka