Rwarutabura ngo yashimishijwe n’uko Senderi yavuye muri PGGSS nubwo yamufanaga

Rwarutabura wagaragaye cyane nk’umufana ukomeye wa Senderi International Hit mu bitaramo bitandukanye bya Primus Guma Guma Super Star ngo yaba yarashimishijwe cyane n’uko uyu muhanzi yavuye muri aya marushanwa asezerewe.

Rwarutabura ngo ibi yabitewe n’uko uyu muhanzi yaba ataramuhaye amafaranga ye yose uko bari barabyumvikanye ndetse akaba yaranamusabaga ko yamwongeza amafaranga kubera uburyo ngo yamukoreraga akazi kenshi bityo akaba yarabonaga bidahuye n’umushahara yagenerwaga n’uyu muhanzi.

Mu kiganiro na Senderi International Hit, yadutangarije ko aya makuru atariyo, adutangariza ko we nta kibazo afitanye na Rwarutabura ku bijyanye n’amafaranga dore ko ngo atariwe wamwishyuraga ahubwo ko yishyurwaga n’abayobozi ba Rayon ari nabo bavuganye na Rwarutabura.

Senderi kandi ku rundi ruhande yadutangarije ko hari abantu babyihishe inyuma akaba aribo bari kujya mu matwi ya Rwarutabura kugira ngo akomeze asebye Senderi.

Twifuje kumenya abo bantu atekereza ko aribo baba bajya mu matwi ya Rwarutabura adutangariza ko kuri ubu atabatangaza ahubwo ko yareka Guma Guma ikarangira akaba yabona akabatangaza bibaye ngombwa.

Senderi International Hit yagize ati: “Murabona ubu turi mu bihe bikomeye byo gusezererwa, aha abantu benshi babyuririraho bagira ngo basebye izina ry’umuntu ariko Rwarutabura nta mwenda murimo hari n’umuntu ufite amajwi ye avuga ko nta mwenda murimo…

ni abashaka gusebya izina ryanjye bamujya mu matwi, ni abahanzi bagenzi banjye ariko sinabatangaza kuko ntacyo naba mbarushije! Reka Guma Guma irangire nimara kurangira wenda nabatangaza batazagira ngo ni ukugira ngo mbabuze kuzayitwara, ngira ngo mwarabibonye ko hari n’abari batangiye ngo ababyinnyi banjye ni indaya…”.

Rwarutabura na Senderi International Hit.
Rwarutabura na Senderi International Hit.

Twavuganye n’umunyamakuru Senderi avuga ko afite amajwi aho Rwarutabura yiyemerera ku giti cye ko yishyuwe amafaranga yose, maze uwo munyamakuru arabitwemerera.

Uwo munyamakuru utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ibyo ni ukuri amajwi ndayafite hano ushatse waza nkayaguha.

Yarishyuwe nawe ubwe arabyiyemerera, biriya yabivuze yasinze ni abantu bari bamwishyuye ngo avuge ko atishyuwe ariko ibiri ukuri ni uko yishyuwe, Rwarutabura twagiranye ikiganiro mu gihe yari muzima atasinze…”.

Twifuje kuvugana na Rwarutabura ngo tumenye icyaba kibyihishe inyuma ariko ntibyadukundira.

Rwarutabura asanzwe ari umugabo wubatse, akaba ari umukunzi ukomeye cyane wa Rayon Sport. Yagaragaye mu bitaramo by’abahanzi bari muri PGGSS 3 hirya no hino aho bataramiraga abakunzi babo mu Ntara.

Aha hose yagaragaye ari umufana ukomeye cyane wa Senderi International Hit akaba yaramwamamazaga yisize amarangi y’amabara ya Rayon Sport.

Twabibutsa kandi ko Senderi International Hit ari umufana cyane ukomeye wa Rayon Sport. Yayikoreye indirimbo akaba kandi yari yaranayemereye ko naramuka atowe azagurira iyi kipe abakinnyi babiri.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko mwabuze ibyo mwandika koko mureke rwarutabura ni vampire yigendera

lol yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka