Ruti Joël yahinyuje abavuga ko ‘Gakondo’ ari umuziki w’abakuze (Amafoto + Video)

Mu ijoro ryo ku wa 26 Ukuboza 2023 nibwo Umuhanzi Ruti Joël yakoze igitaramo cye cya mbere nk’umuhanzi yise ‘Rumata wa Musomandera’. Ni igitaramo cyasigaye cyirahirwa n’abakunzi b’umuziki wa Gakondo.

Uhereye ku bataguza (abiga kugenda), ingimbi, abangavu, abasaza n’abakecuru b’imvi zabaye uruyenzi, bose bari bateraniye muri Intare Conference Arena bategereje imihamirizo y’intore, gutaraka kw’abato mu mbyino n’indirimbo biherekejwe n’umudiho by’umurishyo w’ingoma uherekejwe n’iyugi mu ijwi ryiza rizira amakaraza by’umuhanzi Ruti Joël.

Igitaramo cyabimburiwe n’umubyinnyi Gatore akaba umwe mu bagize Itorero Ibihame by’Imana na Ruti Joël abarizwamo, akaba akunzwe kwirahirwa ko ari umwe mu beza u Rwanda rufite mu mihamirizo.

Nyuma ye, Mike Kayihura yahise akurikiraho atangira mu ndirimbo ye yise ‘Anytime’, akomeza aririmba indi yise “Iminsi”, ‘Vuba Vuba’, ayirangiza agira ati “Nshuti zanjye, muratangaje” asoreza ku ndirimbo yise ‘Tuza’ yakunzwe cyane, ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.

Ruti Joel na Mike Kayihura baririmbanye indirimbo bafitanye yitwa ‘Rasana'
Ruti Joel na Mike Kayihura baririmbanye indirimbo bafitanye yitwa ‘Rasana’

Ageze ku rubyiniro, Ruti Joël yaje aherekejwe na Clement The Guitarist batajya batana aho yataramiye ndetse n’itsinda rya Kesho Band ryamufashije mu micurangire mu buryo bwa live. Yaririmbye indirimbo eshanu nyuma yo gususurutsa abitabiriye mu mbyino gakondo ndetse n’indirimbo yateruye agira ati “Muraho cyane! Kuriya kwari ukubaramutsa kwanjye! Mwakoze kuza kundeba, biranejeje. Ibi bikorwa n’abantu batowe. Iki gitaramo reka tugiture umwami w’abami.” Ahita aririmba indirimbo ye Rumuri rw’Itabaza, ndetse nyuma aza kwakira ku rubyiniro umuhanzi Mike Kayihura baririmbana indirimbo bafitanye yitwa ‘Rasana’.

Ruti Joël yerekanye umwana witwa Cunda ari na we yitiriye indirimbo ye ‘Cunda' iri mu zikunzwe kuri Alubumu ye
Ruti Joël yerekanye umwana witwa Cunda ari na we yitiriye indirimbo ye ‘Cunda’ iri mu zikunzwe kuri Alubumu ye

Nyuma yaho, yabajije abitabiriye iki gitaramo niba harimo abazanye n’abakunzi babo, arongera agira ati « ese Uwicyeza Pamella arahari? ». Ahita avuga ko asigaje gutangaza umukunzi we. Atebya ati “Ni ryo sasu nsigaje.”

Mu ndirimbo yaririmbye harimo iya Sentore Athanase, n’iyo mu muryango w’Abatangana, hanyuma aririmba ‘Musomandera’ yitiriye Album ye, amanuka ku rubyiniro ajya kureba umubyeyi we mu byicaro bye barizihirwa biratinda, aboneraho gucyeza no kuririmba ibigwi by’intwari z’u Rwanda.

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo ndetse bamwe banamusanga ku rubyiniro bamufasha guhamiriza bizihiwe mu ndirimbo ye yise ‘Ibihame’.

Ruti Joël yashimiye Massamba waje kumushyigikira
Ruti Joël yashimiye Massamba waje kumushyigikira

Iki gitaramo cyarimo udushya twinshi mu mitegurire harimo ukuntu uyu muhanzi abasha kuganira n’abakunzi be ku rubyiniro. Yaboneyeho umwanya wo kunamira inshuti ye magara Yvan Buravan bari basanzwe bahuriye mu itorero Ibihame by’Imana, asubiramo indirimbo ‘Ye Ayeee’. Yabanjirijwe n’indirimbo ‘Twaje’ bizana amarira avanze n’ibyishimo mu bitabiriye iki gitaramo. Ruti Joël yamurikiye abakunzi be amashusho (Video) y’indirimbo bise ‘VIP’ Yvan Buravan yasize akoranye n’umuhanzi Ish Kevin.

Kanda munsi urebe amashusho y’iyi ndirimbo:

Ababyeyi n'abavandimwe ba Yvan Buravan bari bitabiriye igitaramo cya Ruti Joël
Ababyeyi n’abavandimwe ba Yvan Buravan bari bitabiriye igitaramo cya Ruti Joël
Nyirakuru wa Ruti Joël witwa Musomandera ari na we yitiriye Alubumu ye ya mbere na we yari muri iki gitaramo
Nyirakuru wa Ruti Joël witwa Musomandera ari na we yitiriye Alubumu ye ya mbere na we yari muri iki gitaramo

Bimwe mu byamamare byitabiriye iki gitaramo harimo Massamba Intore wanaririmbiye mu byicaro bye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, Miss Rwanda 2022 Muheto Divine, umuhanzi Kenny K-Shot, Elie Bahati umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Umuhanzi Peace Jolis, n’abandi benshi.

Louise Mushikiwabo yanyuzwe n'inganzo ya Ruti Joël
Louise Mushikiwabo yanyuzwe n’inganzo ya Ruti Joël

Uyu muhanzi ari mu bahanzi bato bamaze kwerekana ko umuziki wa gakondo ushobora kuririmbwa n’abato, kandi neza ukanakundwa n’abatari bake mu ngeri z’imyaka yose.

Ruti Joël aririmba indirimbo ‘Gaju'
Ruti Joël aririmba indirimbo ‘Gaju’
Bamwe mu bitabiriye banyuzagamo bakamufasha bamwereka ko bamushyigikiye
Bamwe mu bitabiriye banyuzagamo bakamufasha bamwereka ko bamushyigikiye
Ababyeyi n'abavandimwe ba Yvan Buravan bari bitabiriye igitaramo cya Ruti Joël
Ababyeyi n’abavandimwe ba Yvan Buravan bari bitabiriye igitaramo cya Ruti Joël
Massamba Intore yakuriye ingofero Ruti Joël
Massamba Intore yakuriye ingofero Ruti Joël

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto na Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka