Rema yasubitse ibitaramo byose yateganyaga kubera uburwayi

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, akaba icyamamare mu njyana ya ‘Afrobeats’ Divine Ikubor uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Rema, yatangaje ko ahagaritse ibitaramo byose yateganyaga mu Kwezi k’Ukuboza 2023, kugira ngo abanze yite ku buzima bwe.

Icyo cyemezo uwo muhanzi yagitangaje ku rubuga rwa Instagram, avuga ko “ari icyemezo kibabaje umutima we”.

Yagize ati, “Nkeneye igihe cyo kongera gushaka imbaraga, mu mwaka wa 2024 tuzongera dutangire”.

Rema ni umuhanzi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko akaba afite indirimbo ikunzwe na benshi yise ‘Calm Down’.

Uwo muhanzi w’imyaka 23 y’amavuko, aherutse gukora igitaramo mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, hagati mu kwezi k’ugushyingo 2023, yuzuza Sitade ya Arena, ifite imyanya 20.000, ibintu bivugwa ko bishoborwa n’abahanzi b’Abanyafurika bakeya.

Rema yatangaje ko asubitse ibitaramo yari kuzakora ku matariki atandukanye mu Mijyi ya Abuja, Benin, ndetse na Lagos yose yo muri Nigeria.

Byari biteganyijwe ko Rema azaririmba no mu bitaramo bizwi nka ‘Hey Neighbour Festival’ bizabera muri Afurika y’ Epfo, ku itariki 9 Ukuboza 2023.

Uwo muhanzi asubitse ibitaramo byose yari kuzakora mu Kwezi k’Ukuboza, mu gihe hari abafana bari baramaze kugura amatike yo kuzitabira ibyo bitaramo nk’uko byatangajwe na AriseTV, ariko kugeza ubu ntibirasobanurwa niba abo baguze amatike bazasubizwa amafaranga, cyangwa se bakazahabwa andi matike ariho amatariki mashya yo muri 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka