Rema yabaye Umunyafurika wa mbere waririmbye mu birori byo gutanga Ballon d’Or

Umuhanzi wo muri Nigeria mu njyana ya afrobeats, Divine Ikubor, uzwi cyane ku izina rya Rema, yakoze amateka nk’umuhanzi wa mbere wo muri Afurika waririmbye mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon d’or.

Rema yabaye Umunyafurika wa mbere waririmbye mu birori byo gutanga Ballon d'Or
Rema yabaye Umunyafurika wa mbere waririmbye mu birori byo gutanga Ballon d’Or

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, yanditse aya mateka nyuma yo kuririmba mu birori byo gutanga Ballon d’Or 2023, byabereye i Paris mu Bufaransa, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira. Ni Ballon d’Or yegukanywe na Lionel Messi.

Rema yasusurukije abitabiriye ibyo birori byabereye mu nyubako ya Théâtre du Châtelet, ubwo yaririmbaga indirimbo imaze gukora amateka hirya no hino ku isi yise ‘Calm Down’.

Uyu muhanzi aherutse kwegukana ibihembo bibiri muri Trace Awards and Festival byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Ibyo bihembo birimo icya ‘Best Global Africa Artist’ n’icya ‘Song of the year’ byose abikesheje indirimbo Calm Down.

Rema aherutse gushyira hanze (Extended Play) yise ‘Ravage’, nayo ni kimwe mu bihamya ko uyu mwaka ukomeje kumuhira. Ikinyamakuru The Vanguard kivuga ko nyuma y’iminsi mike amaze kuyishyira hanze ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2023, kugeza ubu iri ku ntonde zitandukanye z’imiziki mu bihugu birenga 50.

Rema si we munyafurika ukoze amateka yo kuri urwo rwego gusa, dore ko mugenzi we Burna Boy na we ukomoka muri Nigeria yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Afurika wataramiye abitabiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, wahuje Man City na Inter Milan mu ijoro ryo wo ku ya 10 Kamena 2023.

Ni umukino wari wahuruje abafana barenga ibihumbi 75 bakoraniye muri Sitade Atatürk Olympic, iherereye i Istanbul muri Turukiya, ndetse Man City itsinda 1-0 Inter, cyayihesheje igikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka