Phionah na Nyamitali nibadatorwa n’Abanyarwanda bashobora kuva muri TPF

Abahanzi b’abanyarwanda Phionah na Nyamitali basigaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame 6 barasaba Abanyarwanda kubatora ari benshi kugirango bongere amahirwe yo kuguma muri iryo rushanwa.

Nyuma y’uko abahanzi bose uko ari 8 basigaye muri TPF 6 bashyiriwe mu igeragezwa mu cyumweru gishize, kuri iki cyumweru abahanzi babiri bagomba gusezererwa.

Unyuze ku rubuga rwa internet rwa TPF aho ushobora gutorera aba bahanzi http://tuskerprojectfame.tv/poll/index.php usanga Patrick Nyamitali afite amajwi menshi cyane kurusha abandi bahanzi bose ariko Phionah we akaba abanzirizwa n’uwanyuma.

Nyamitali Patrick.
Nyamitali Patrick.

Nubwo Nyamitali afite amajwi menshi kuri internet, kubijyanye n’ubutumwa bugufi bishobora guhinduka bikaba byamuha amajwi make. Kuri Phionah we birasaba imbaraga nyinshi cyane ku banyarwanda kugira ngo nibura aze muri batatu ba mbere.

Kuri aba bahanzi nyarwanda bombi, inkunga ya buri munyarwanda wese irakenewe kugira ngo babashe gukomeza dore ko hasigaye gusa icyumweru kimwe umwanzuro w’abasezererwa n’abakomeza ugafatwa.

Guha amahirwe abahanzi nyarwanda Phionah na Nyamitali bisigaje iminsi 3 gusa kuko gutora bigomba kurangira kuwa gatanu maze abasezererwa bagatangazwa kuwa gatandatu.

Kugira ngo ubashe gutora unyuze kuri interineti biroroshye, bisaba gukurikira iyi link: http://tuskerprojectfame.tv/poll/index.php ugatora naho ku butumwa bugufi, ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefoni yawe ukandika ijambo TUSKER ugasiga akanya ukandika umubare (9 niba utora Nyamitali cyangwa ukandika umubare 13 niba utora Phionah) ugahita wohereza kuri +254739966811 niba uri mu Rwanda , Burundi cyangwa Sudani y’amajyepfo.

Phionah Mbabazi.
Phionah Mbabazi.

Niba uri muri Kenya, wakohereza kuri 21001, niba uri muri Uganda wohereze kuri 8338 naho abari Tanzaniya mwakohereza kuri 15324.

Gutora kuri interineti bikorwa rimwe ku munsi gusa naho gutora ukoresheje ubutumwa bugufi bikorwa inshuro zose ushaka ku munsi.

Twabibutsa ko guha amahirwe abahanzi nyarwanda Phionah na Nyamitali ari ugushyigikira igihugu cyacu dore ko aba bahanzi aho bari mu marushanwa bagiye bahagarariye u Rwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka