Perezida Kagame yakiriye bamwe mu bahanzi begukanye ibihembo muri Trace Awards

Perezida Paul Kagame, muri Village Urugwiro yakiriye bamwe mu bahanzi begukanye ibihembo bya #TraceAwardsRwanda2023, byatangirwaga bwa mbere mu Rwanda.

Perezida Kagame aganira n'abahanzi
Perezida Kagame aganira n’abahanzi

Umukuru w’Igihugu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje yahuye n’aba bahanzi kuri iki cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, barangajwe imbere na Olivier Laouchez washinze akaba n’Umuyobozi wa Trace.

Abo bahanzi barimo Nomcebo wo muri Afurika y’Epfo wamamaye mu ndirimbo ‘Jelusalema’, waririmbiye Umukuru w’Igihugu ndetse anamwifuriza isabukuru Nziza y’amavuko, izizihizwa kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023.

Perezida Kagame yabwiye aba bahanzi yakiriye ko mu Rwanda ari mu rugo iwabo.

Yagize ati "Ndashaka kubasezeranya ko aha muri ari iwanyu. Ndabizi neza ko uko muri hano mwese mufite aho musanzwe mwita iwanyu kandi ibyo ni ibintu byiza, gusa muzirikane n’iki kintu ko u Rwanda ari mu rugo igihe mutari iwanyu."

Mu bandi bahanzi bakiriwe n’umukuru w’Igihugu harimo Bwiza Emerance, umaze kumenyekana mu muziki w’u Rwanda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko guhura n’Umukuru w’Igihugu ari ibintu by’agaciro gakomeye, kuko zahoze ari inzozi ze yahoranye kuva kera.

Yagize ati "Guhura na Perezida Kagame byari inzozi zanjye, zibaye impamo ndetse nejejwe mu buryo bukomeye no kuzikabya."

Yakomeje avuga ko uretse kuba amufata nk’ikitegererezo, ahubwo ari n’indorerwamo y’urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ibirori bya Trace Awards and Festival biri kubera mu Rwanda, byatangiye kuva tariki 20 bikaza gusozwa kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.

Umuhanzikazi Bwiza ari kumwe na Perezida Kagame
Umuhanzikazi Bwiza ari kumwe na Perezida Kagame

Mu ijoro ryakeye nibwo umuhango nyirizina wari utegerejwe na benshi wo gutanga ibihembo wabereye muri BK Arena, aho ibihembo byinshi byihariwe n’abahanzi bo muri Nigeria.

Ni umuhango watambutse imbona nkubone kuri Trace TV, ku rubuga rwa Youtube n’ahandi aho wari uyobowe n’umuhanzi D’Banj wo muri Nigeria n’umunyamidelikazi ukomoka muri Angola, Maria Borges.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka