Nyuma y’imyaka 6 mu muziki, Nd-Oliver agiye gushyira hanze umuzingo

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Olivier Ndatimana, wanahisemo gushyira hasi izina Nd-Oliver ry’ubuhanzi ahubwo agakomeza izina yahawe n’ababyeyi, aratangaza ko agiye gushyira hanze umuzingo ugizwe n’indirimbo 12 zihimbaza Imana.

Uyu muhanzi, avuga ko imyiteguro yo gushyira hanze uyu muzingo yayitangiye, ndetse indirimbo zose uko ari 12 zikaba zararangiye, akaba yitegura kuzereka abakunzi be CD ndetse na DVD icyarimwe kugiranga arusheho kubanezeza.

Uyu muhanzi, uvuga ko yatangiye akora umuziki mu njyana ya Hip Hop, ariko aza gusanga uyu muziki ntabwo ushyigikiwe n’ubuyobozi bw’itorero ADEPR asengeramo, ndetse nawe ubwe akaba atarimo yiyumva muri iyi njyana niko kuyireka.

Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Olivier Ndatimana.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Olivier Ndatimana.

Muri izi ndirimbo zose agiye gushyira hanze nta n’imwe ya Hip Hop irimo, ndetse ngo n’izina yakoreshaga mbere akiririmba iyi ndirimbo ariryo Nd-Oliver arashaka kurireka akitwa Olivier Ndatimana nk’uko yayiswe n’ababyeyi. Ati: “izina rishya tuzarihabwa na Yesu”.

Uyu muhanzi wakunze gukorera umuziki we mu ntara y’Amajyepfo, yatangiye umuziki ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR), ngo yakoranye n’abahanzi barimo uwitwa MKR na Producer Brown w’Umurundi, cyakora ngo arateganya gukomeza kwagura ubuhanzi bwe.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka