Nyamitali ntiyaretse kuririmba indirimbo z’urukundo nk’uko benshi babivuga

Patrick Nyamitali arahakana ko atigeze atangaza ko atazongera kuririmba indirimbo z’urukundo nk’uko ayo makuru yari atangiye gukwira hirya no hino.

Mu kiganiro twagiranye tariki 10/06/2013, Nyamitari yadutangarije ko abantu baba barumvise nabi amakuru we ubwe yatangaje.

Yagize ati: “Abantu bavuga ngo nagarutse muri Gospel, nayivuyemo ryari? Gusohoka no kwinjira, sinzi icyo baba bashaka kuvuga,...sinigeze mvuga ko ntazongera kuririmba indirimbo z’urukundo ahubwo navugaga ko ibintu biri romantique atari byo biri principales muri muzika yanjye, muri carriere yanjye …”.

Patrick Nyamitali.
Patrick Nyamitali.

Twakomeje tumubaza niba bisobanura ko ashobora kuririmba indirimbo y’urukundo adusubiza ko bishoboka cyane n’ubwo ataribyo azibandaho. Yagize ati: “Kuririmba urukundo birashoboka cyane, nzajya nziririmba nubwo ataribyo biri main nk’uko King James cyangwa se Knowless bimeze.”

Nyamitali yakomeje atubwira ko kuri we Gospel ari ugutanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo ibi bikaba bikubiye mu buryo butandukanye harimo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’izindi zitanga ubutumwa bwiza, bityo ntabwo yumva impamvu abantu bavuga ngo yavuye muri Gospel cyangwa se ngo yayigarutsemo kuko we ubwe atigeze ava muri Gospel cyangwa ngo ayigarukemo nk’uko benshi babivuga.

Nyamitali kandi akomeje urugendo rw’imishinga ya muzika hamwe na Gideon wahoze ari umujyanama we aho bari gutegura alubumu ye ya kabiri.

Gideon, umujyanama wa Patrick Nyamitali.
Gideon, umujyanama wa Patrick Nyamitali.

Gideon kandi yadutangarije ko nyuma y’uko avuze ko agiye kurekera aho kuba umujyanama wa Patrick Nyamitali yaje kwisubiraho bityo bakaba bakomezanyije urugendo. Ni nawe uri kumufasha mu mishinga inyuranye uyu muhanzi afite muri iyi minsi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ali, leave the man of God in peace, ndabona ufite imyumvire itandukanye ya Bible so komeza ibyawe nawe akomeze gahunda ze maze twese tuzamure u Rwanda rwacu!!

Daniel yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Ndagirango nkosore Nyamitari ku byo numva yita gospel.
The Gospel is the proclamation of good news which heals people’s lives. This good news announces Jesus as the savior and the king. It must tell people that He died for them and He resurrected from the death for people to have assurance of life in Him. Ntabwo ubutumwa bwiza ari ibintu byose umuntu yishakiye yumva ko ari byiza, niba utaririmbye Yesu ngo uvuge uburyo akiza abantu ntabwo uba uvuga evangile (Gospel).

Ali yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka