“Ntabwo nahagaritse umuziki burundu kuko ndirimba mu makwe”- Tete Roca
Nyuma y’igihe kinini Tete Roca atigaragaza mu muziki ndetse akaba yari yaranatangaje ko yahagaritse muzika, kuri ubu ngo asigaye aririmba mu makwe, bityo ntiyahagaritse umuziki burundu.
Mu kiganiro gito twagiranye n’uyu muhanzikazi tariki 13/06/2013 ubwo twamubazaga nyuma yo guhagarika umuziki ibyo yaba asigaye akora, yahise adutangariza ko ataretse umuziki burundu kuko asigaye aririmba mumakwe.
Tete Roca yagize ati: “Ntabwo nahagaritse umuziki burundu kuko njya mbona ibiraka byo kuririmba mu bukwe, ntabwo nahagarika muzika burundu...”.
Tete kandi yanadutangarije ko kuri ubu ashyize ingufu cyane mu masomo ye ndetse no mu buhanzi bwe mu itorero rya Mashirika risanzwe rizwiho kubyina bidasanzwe.
Tete Roca usanzwe ari n’umwanditsi w’amakinamico yamenyekanye cyane ku ndirimbo “Ndabaza”, “Naratinze” n’izindi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|