Nta muhanzi wemerewe kuzaririmba indirimbo isubiwemo cyangwa gufashwa n’undi muhanzi muri PGGSS4

Abategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star bemeje ko ku nshuro ya kane iri rushanwa riri kuba nta muhanzi wemerewe kuzifashisha undi muhanzi ngo amufashe kuririmba nk’uko byagiye bigaragara mu marushanwa yabanje, kimwe n’uko ngo nta n’umuhanzi wemerewe kuzaririmba y’abandi yasubiyemo kabone n’ubwo ngo yaba yarabiherewe uburenganzira.

Ikindi gishyashya ni uko muri iri rushanwa nta ndirimbo n’imwe izigaragaramo abahanzi benshi yemewe gukoreshwa, bivuze ko nta muhanzi wemerewe kuririmba indirimbo itari iye wenyine.

Abavugizi ba PGGSS4 batangaje ko mu mabwiriza mashya nta muhanzi uzongera kwiyunga n'undi muhanzi ngo byemerwe.
Abavugizi ba PGGSS4 batangaje ko mu mabwiriza mashya nta muhanzi uzongera kwiyunga n’undi muhanzi ngo byemerwe.

Aya makuru ava mu buyobozi bwa East African Promotors na Bralirwa bafatanya gutegura aya marushanwa aravuga ko ngo igihe umuhanzi uwo ariwe wese uri muri aya marushanwa yakenera ubufasha ngo azajya akorana n’undi muntu utari umuhanzi kandi udafite izindi ndirimbo zizakoreshwa muri iri rushanwa rizwi nka PGGSS4.

Aya mabwiriza ngo aje kubera ko PGGSS ari irushanwa, bityo buri muhanzi wese akaba agomba kwigaragaza we ubwe nta wundi umufashije kugira ngo hagaragare ubuhanga bwe n’uburyo akunzwe.

Igitaramo cya mbere aba bahanzi bagiye kuzigaragarizamo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 22/03/2014 i Rusizi. Abahanzi 10 bahatanira kuzegukana insinzi muri PGGSS4 ni : Young Grace, Active, Senderi, Jules Sentore, Dream Boys, Diana Teta, Bruce Melody, Christopher, Am G The Black na Jay Polly.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka