Nta gitutu mfite cyo gukora ubukwe – Yemi Alade

Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, Yemi Eberechi Alade, yavuze ko nta gitutu afite cyo gukora ubukwe, ndetse agira inama abandi bakobwa kujya babanza kwitonda bagahitamo neza uwo bagiye kubana aho kwirukira gukora ubukwe.

Yemi Alade
Yemi Alade

Uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Tacha wa Radio Cool FM, avuga ko iyo yitegereje asanga abantu benshi birukira gukora ubukwe mu mpera z’umwaka ngo utabasiga bakiri ingaragu.

Yemi Alade yagize ati: “Abantu bakunze gukora ubukwe cyane cyane mu mpera z’umwaka. Ntabwo njye numva mpangayitse. Igihe nikigera, bizabaho.”

Yemi Alade uherutse kwegukana igihembo muri Trace Awards, yagiriye inama abakobwa muri rusange ko badakwiriye kwihutira gutwarwa n’igitutu cyo gukora ubukwe, ahubwo bagomba gufata umwanya wo guhitamo umufasha bazubakana urugo rugakomera.

Yagize ati: “Igitutu cy’umuryango ni ikintu kitoroshye kuba wahunga kuko ahanini gituruka ku bantu wubaha kandi uhora ureberaho, baba bifuza ko ugomba kurushinga. Ariko, nizera ko niba koko bagufite ku mutima kandi bakwifuriza inyungu, bagakwiye kukwihanganira kuko kwitondera kubona uwo muzashakana ni byo by’ingenzi kurusha kwihutira gushaka.”

Yemi Alade yavuze kandi ko mu myumvire ye, umuntu atagakwiye kwihutira gufata imyanzuro itari yo kuko birangira wisanze ubanye n’umuntu udakwiriye kuba ari mu buzima bwawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka