Niyo Bosco yasanze Bwiza muri KIKAC Music

Umuhanzi Niyo Bosco wari umaze iminsi atagaragara cyane muri muzika nyuma yo gutandukana na MIE Empire yamufashaga, yamaze kwinjira muri KIKAC Music.

Niyo Bosco na KIKAC Music biravugwa ko bamaze no kwemeranya uburyo bw’imikoranire hagati y’impande zombi. Akaba aje yiyongera kuri Bwiza wari usanzwe abarizwa muri iyi nzu.

Label yitwa ’MetroAfro’ ni yo yari amaze iminsi afitanye nayo imikoranire, gusa kugeza ubu yamaze gusezera. Iyi Label yafashaga abahanzi barimo Confy, Boukuru ndetse na Okkama nawe uherutse kuyisezera.

Umuyobozi wa KIKAC Music, Uhujimfura Jean Claude avuga ko bamaze kwemeranya na Niyo Bosco imikoranire, igisigaye ari ugushyira umukono ku masezerano no kureba uko ibikorwa by’umuziki we byatangira kujya hanze.

Biteganyijwe ko bimwe mu bikorwa bishobora kujya hanze nyuma y’uko Niyo Bosco yinjiriye muri KIKAC harimo album iri hafi kurangira.

KIKAC Music ni sosiyete imaze kubaka izina mu gufasha abahanzi cyane ko yafashe umuhanzikazi Bwiza kuva mu 2021, ndetse yananyuzemo Mico the Best.

Niyo Bosco yamenyekanye mu muziki cyane akiri mu maboko ya MIE Empire ya Murindahabi Irene, ayivamo yinjira muri Sunday Entertainment atamazemo kabiri.

Uyu muhanzi ufite umwihariko wo kwandikira abandi bahanzi indirimbo, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka Ubigenza ute, Piyapuresha, Ishyano, Seka, Urugi n’izindi nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka