Ngo hari abatazakurikirana Guma Guma kubera ko Knowless atakirimo

Nyuma y’uko umuhanzikazi Knowless Butera asezeye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 4, bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzikazi bemeza ko nta kintu kindi kizatuma bakurikirana aya marushanwa kuva Knowless azaba atarimo.

Umwe mu bagize icyo batangaza nyuma yo kumva iyi nkuru bita ko ari iy’incamugongo yagize ati: “Ubu se koko urumva Guma Guma itarimo Knowless izaba imeze ite? Njyewe sinzirirwa nyikurikira pe! Ndumva izaba ibishye!”

Undi nawe wababajwe n’uku gusezera kwa Knowless yongeyeho ko yari afite ikizere ijana ku ijana ko iyi Guma Guma yari iya Knowless bityo akaba yababajwe cyane no kuba Knowless yasezeye.

Yagize ati: “Njye nari namaze kubona ko iyi Guma Guma ari iya Knowless none ngo yabivuyemo? Ndababaye pe! Igikombe cyari kuzataha kwa Kabebe wacu none…”

N’ubwo ariko benshi bababajwe n’uku gusezera k’uyu muhanzikazi, hari abamaze gutangaza ko kuribo ari ntacyo bibabwiye kuba yaba arimo cyangwa se atarimo. Yagize ati: “Yaba arimo cyangwa se atarimo njye ntacyo bimbwiye, nagende amahoro!”

Hari undi nawe yavuze ko ntacyo byamuhungabanyijeho ndetse anongeraho ko kuri we impamvu yatanze ko yatumye avamo abona atariyo ahubwo ko abona ko yasezeye kubera ko umwaka washize yatakaje amafaranga menshi akeka ko azayitwara bikarangira agize igihombo.

Yagize ati: “Ubushize yakoreye mu gihombo none nyine yabivuyemo kugira ngo abanze yisubize. Yatakaje amafaranga menshi cyane akeka ko azayitwara birangira ahombye none nyine nabanze yisubize!”

Knowless ari hamwe n'abayobozi bo muri Bralirwa na EAP bategura PGGSS mu nama n'abanyamakuru.
Knowless ari hamwe n’abayobozi bo muri Bralirwa na EAP bategura PGGSS mu nama n’abanyamakuru.

Umuhanzi uri busimbure Knowless aramenyekana kuri uyu wa kane tariki 6.3.2014 nk’uko byatangajwe na Bralirwa na EAP (East African Promotors) ari nabo bategura aya marushanwa.

Ibi byatangajwe mu nama n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 5.3.2014 ko umuhanzi ugomba gusimbura Knowless ari umukobwa bagarukiyeho mu guhitamo abakobwa baryitabira, ni ukuvuga umukobwa wagize amanota menshi kurusha abandi mu bakobwa basigaye batagize amahirwe yo gutorerwa guhatanira aya marushanwa ya PGGSS 4.

Knowless Butera yatangaje ko asezeye muri marushanwa ya PGGSS 4kubera impamvu z’ibitaramo afite hirya no hino no hanze y’igihugu ndetse n’akazi mu bijyanye na muzika afite muri MTN kubera amasezerano bafitanye.

Knowless Butera asezeye mri aya marushanwa mu gihe ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha tariki 15.3.2014 aribwo hazaba igitaramo cyo guhitamo abahanzi 10 mu bahanzi 15 batoranyijwe ngo bakomeze muri PGGSS 4.

Nubwo yasezeye ariko, ngo ntibizamubuza kuzitabira andi marushanwa ya PGGSS mu myaka izaza mu gihe azaba adafite izindi nshingano cyangwa inzitizi bivuze ko atasezereye PGGSS burundu nk’uko byagiye bigaragara ku bandi bahanzi nka Dominic Nic, Mani Martin, Kitoko n’abandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka